Minicom yahawe ibikoresho bizifashishwa mu kwirinda Coronavirus ku mipaka

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubucuruzi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Trade Mark East Africa (TMEA) cyahaye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda (MINICOM) ibikoresho bizifashishwa mu kwirinda Coronavirus ku mipaka y’u Rwanda bifite agaciro k’ibihumbi 200$, angana na miliyoni 195 Frw.

Ibi bikoresho byatanzwe bigizwe n’udupfukamunwa, uturindantoki, ubukarabiro, imyambaro irinda abaganga n’ibindi. Byitezweho kuzagira uruhare mu kugabanya imirongo miremire yabaga iri ku mipaka abantu bategereje gukaraba intoki.

Umuyobozi wa TMEA mu Rwanda, Mutesi Patience, yavuze ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu nk’uko bisanzwe biri mu nshingano zabo.

Yagize ati “Ibyo dusanzwe dukora muri TMEA, ni ukureba imbogamizi abacuruzi bahura na zo mu bikorwa byabo, tukazikuraho. Twifuje gutera MINICOM inkunga yunganira serivisi zo ku mipaka kuko twasanze abatwara amakamyo avana ibicuruzwa hanze y’igihugu cyangwa zibijyanayo, bahura n’ikibazo cyo gutinda ku mipaka.”

Mutesi yagaragaje ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri EAC bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus, hakiyongeraho n’uko ibi bihugu bitarumvikana uburyo bwo gupima iki cyorezo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minicom, Sebera Minega Michel, yashimiye uruhare TMEA igira mu iterambere ry’ubucuruzi muri EAC, abavuga ko iyi nkunga bahawe izabafasha muri byinshi.

Yagize ati “Dusanzwe dukorana na TMEA. Twishimiye iyi nkunga y’ibikoresho byifashishwa mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19. Ibi bikoresho bigiye kunganira ibyo leta yari isanganywe, kandi twizeye ko bizagira uruhare rugaragara mu iterambere rya serivisi zitangwa ku mipaka. Bikazafasha abavana ibicuruzwa hanze y’u Rwanda babizana mu gihugu n’ababivana mu Rwanda babijyana mu bindi bihugu.”

Umukozi ushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Mujyi wa Kigali, Mukurarinda Alex, yashimiye inkunga yatanzwe na TMEA, anahamya ko ibikoresho bitanzwe bizagabanya umwanya abantu bamaraga ku mipaka batarahabwa serivisi.

Yagize ati “Niba ahari ubukarabiro bumwe hiyongereyeho ubundi bubiri, bizagabanya umwanya umuntu yamaraga ategereje ko mugenzi we arangiza gukaraba. Ibi bikoresho tuzabikoresha neza, kandi twizeye ko bizatuma urujya n’uruza ku mipaka rugenda neza.”

Biteganyijwe ko ibikoresho birimo nk’amasabuni, imiti isukura intoki n’ibindi byatanzwe, bitarimo udukoresho dupima ubushyuhe n’ubukarabiro bw’intoki, bizakoreshwa mu gihe cy’amezi atatu.

Ibi bikoresho bizasaranganywa imipaka irimo uwa Rusizi II uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; uwa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania; uwa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda n’uwa La Corniche uherereye i Rubavu, ugahuza u Rwanda n’Umujyi wa Goma.

Ibi bikoresho bizakoreshwa mu kwihutisha serivisi z'abipimisha ku mipaka
Mutesi Patience uyobora TMEA yavuze ko intego zabo ari ukwihutisha ubucuruzi hagati y'ibihugu bigize EAC
Umunyamabanga Uhoraho muri Minicom, Sebera Minega Michel, yishimiye ibikoresho byo kwirinda COVID-19 bashyikirijwe
Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nko gukaraba intoki neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .