Minisitiri Dr Biruta yaganiriye na mugenzi we wa Bahrain ku kunoza umubano w’ibihugu byombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ikiganiro cyihariye na mugenzi we wa Bahrain, Dr. Abdullatif bin Rashid Al-Zayani cyagarutse ku kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Iki kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho nk’uburyo bwo kwirinda COVID-19. Yabaye ku wa 28 Nzeri 2020.

Minisitiri Dr Biruta na Dr. Abdullatif bin Rashid Al-Zayani baganiriye ku bucuti n’imikoranire ihuriweho hagati y’Ubwami bwa Bahrain n’u Rwanda ndetse no kunoza umubano mu nzego zose hibandwa ku bifitiye akamaro abaturage b’impande zombi.

Abayobozi kandi banaganiriye ku bibazo by’umutekano mu Karere, banakomoza ku zindi ngingo zihuriweho.

Inama yanitabiriwe na Minisitiri ushinzwe Ibihugu byo mu Burengerazuba, Afurika na Aziya, Ambasaderi Tawfeeq Ahmed Almansoor na Ambasaderi w’Ubwami bwa Bahrain muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Shaikh Khalid bin Abdullah Al Khalifa.

Bahrain iri mu bihugu byo mu Barabu biherutse gufungurirwa amarembo yo gushora imari mu bukerarugendo bw’u Rwanda aho rwahaye ikaze ba mukerarugendo, abashoramari n’abandi bashyitsi b’uburyo butandukanye baturutse mu bihugu bigize Ikigobe cya Persi (Persian Gulf). Byiyongeraho Kuwait, Oman, Qatar, Saudi Arabia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Bahrain ibarizwa mu Kigobe cya Persi giherereye ku Mugabane wa Aziya, ahazwi nko mu Burengerazuba bw’Isi.

Iki gihugu kiyobowe n’Umwami Hamad bin Isa Al Khalifa, kiri ku buso bwa kilometero kare 765.3, gituwe n’abaturage miliyoni 1.569 mu gihe ifaranga rikoresha ari Bahraini dinar. Umusaruro mbumbe wacyo ubarirwa muri miliyoni 37,746 z’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yaganiriye na mugenzi we wa Bahrain, Dr. Abdullatif bin Rashid Al-Zayani ku kunoza umubano w’ibihugu byombi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bahrain, Dr. Abdullatif bin Rashid Al-Zayani aganira na mugenzi we w'u Rwanda, Minisitiri Dr Biruta Vincent

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .