MTN yatangije “Twizamukire” izahesha abanyamahirwe gutsindira imodoka

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangiye gahunda yiswe “Twizamukire na MTN” ishamikiye ku kwizihiza imyaka icumi uburyo bwo guhererekanya amafaranga bwa MTN Mobile Money bumaze bukora aho abazayitabira bazabona amahirwe arimo no gutsindira imodoka.

Muri ubu bukangurambaga bwiswe ‘Twizamukire na MTN’ abakiliya ba MTN Rwanda bazakangurirwa gukomeza gukoresha MoMo na internet y’iyi sosiyete mu bikorwa bitandukanye.

Muri ubu bukangurambaga buzamara iminsi 11, abakoresha MTN Rwanda bazagira amahirwe yo gutsindira ibihembo birimo, amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni, moto, Casque, amagare na smartphone, igihembo nyamukuru kikazaba imodoka yo mu bwoko bwa Volkswagen Polo.

Mu muhango wo gutangiza ubu bukangurambaga, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yatangaje ko intego za MTN ari ukugeza kuri bose ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Gahunda ya MTN Rwanda ni ukugeza kuri bose inyungu z’ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga kandi tuzakomeza gukora ibikenewe byose mu gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari.”

Mitwa Ng’ambi yavuze kandi ko hakwiye gukoreshwa ikoranabuhanga mu kuzamura ubukungu muri iki gihe cya COVID-19.

Ati “Iki ni igihe kidasanzwe aho benshi mu bakiliya bacu n’aba agent bahuye n’ibibazo byinshi by’ubukungu bitewe n’icyorezo cya COVID-19, usibye rero ingorane byateje, iki ni igihe twese dukeneye gufatanya tukongera kuzamurana, kandi twizeza abafatanyabikorwa bacu muri uru rugendo rw’ikoranabuhanga ko tuzakomeza gufatanya tunishimira ibimaze kugerwaho.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, wari witabiriye uyu muhango yashimiye MTN Rwanda, kubera uruhare igira mu kugeza ikoranabuhanga ku banyarwanda cyane cyane irijyanye n’uburyo bwo kwishyura ibintu bitandukanye.

Ati “Ibisubizo bijyanye no kwishyura hakoreshejwe uburyo bwi’ikoranabuhanga, bigera kuri buri wese, biri mu murongo wa gahunda ya Kigali Smart City no mu ntego igihugu cyihaye mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari zose. Mu gihe dukomeje guhashya icyorezo cya COVID-19, ndakangurira abanyarwanda gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga ahashoboka hose.”

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda buvuga ko guteza imbere ikoranabuhanga biri mu ntego z’iki kigo, ahanini hagamijwe kuzamura imibereho y’abanyarwanda.

Abarebwa na Twizamukire na MTN

Abakiriya bose ba MTN bakoresha internet na MOMO bemerewe kwinjira muri iyi gahunda ya Twizamukire, ndetse abazakoresha ikoranabuhanga cyane bakazahabwa ibihembo bitandukanye bizajya bitangwa buri munsi, buri cyumweru na buri kwezi.

Abakiriya bifuza kwinjira muri iki gikorwa cya Twizamukire basabwa kubikora bakanda *456*1#

Buri wa gatandatu hazajya habaho ibiganiro n’igitaramo cya muzika bica kuri Televiziyo Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga. Muri ibyo bitaramo hazajya hatangazwa abagenewe ibihembo. Hazajya habaho kandi isubiramo ry’ibyo biganiro mu buryo bw’incamake ku cyumweru saa 7:40 z’umugoroba.

MTN Rwanda ivuga ko mu gihe imaze itangije ibikorwa byayo mu Rwanda yishimira ibyo imaze kugeraho, dore ko kugeza ubu abakoresha internet yayo mu gihugu bamaze kugera kuri miliyoni ebyiri, mu gihe abakoresha MTN Momo na barenga miliyoni eshatu.

Uzahiga abandi muri ubu bukangurambaga azegukana imodoka yo mu bwoko bwa Volkswagen Polo
Uretse imodoka abazitabira iyi gahunda bazagira n'amahirwe yo kwegukana ibindi bihembo birimo na moto
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yashimye uruhare rwa MTN Rwanda mu kugeza ikoranabuhanga ku baturage
Umuhango wo gutangiza 'Twizamukire na MTN' witabiriwe n'abayobozi batandukanye muri iyi sosiyete
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng'ambi yavuze ko iyi sosiyete izakomeza gushyigikira ibikorwa biteza imbere ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .