Mu cyumweru kimwe, abantu 16 bahitanwe n’impanuka 15 zo mu muhanda

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 21 Nzeri 2020 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu cyumweru gishize, hagati 14 na 20 Nzeri, impanuka zigera kuri 15 zabereye mu muhanda, zahitanye abantu 16.

Ni impanuka zabaye mu musaha y’umugoroba, hagati ya saa kumi n’imwe na saa tatu z’ijoro, amasaha abenshi baba basiganwa n’igihe bataha, kugira ngo bagere mu rugo mbere ya saa tatu, isaha yashyizweho yo kuba ingendo zose zahagaritswe.

Mu kiganiro na RBA, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagize ati “Muri iki cyumweru dusoje, habaye impanuka njyanamuntu 15 zihitana abantu 16. Izi zose zabaye hagati ya saa kumi n’imwe na saa tatu”.

CP Kabera avuga ko mu by’ukuri isaha runaka atari yo ntandaro y’impanuka nyinshi ziri kuba muri ibi bihe, ahubwo ko ikibazo gikwiye gushakirwa mu myumvire y’abayobozi b’ibinyabiziga.

Yavuze ko kuba impanuka zo mu muhanda n’ubundi zitaragabanutse kandi amasaha yarigijwe inyuma bigaragaza ko amasaha atari yo kibazo, ati “Ikigaragara rero, ikibazo ntabwo ari isaha, ahubwo ni imyumvire y’abantu”.

CP Kabera ahera aha asaba abayobozi b’ibinyabiziga gukurikiza amategeko y’umuhanda kandi bagakoresha umuvuduko uri mu kigero cyiza, kugira ngo hirindwe impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

Hagati ya Werurwe na Nzeri 2020, Polisi y’u Rwanda yabaruraga impanuka 600 zabereye mu muhanda. Mbere ya Covid-19 ubwo Polisi yatangizaga ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro”, impanuka zo mu muhanda zihitana abantu zari zimaze kugabanukaho 17%.

Mu mwaka ushize wa 2019, mu Rwanda habaruwe impanuka 5000 zabaye, zihitana ubuzima bw’abantu 500.

Polisi y'u Rwanda ivuga ko abantu 16 bahitanywe n'impanuka 15 zabaye mu cyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .