Mugimba ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside azasomerwa muri Mutarama 2021

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka mu Rukiko Rukuru, kuri uyu wa Kabiri, rwapfundikiye urubanza rwa Mugimba Jean Baptiste ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rukazasoma ku itariki ya 14 Mutarama 2021.

Uru rubanza rwari rumaze imyaka ine, dore ko rwatangiye nyuma y’uko igihugu cy’u Buholandi cyohereje mu Rwanda uyu mugabo mu 2016, akaza gutangira kuburana nyuma yaho gato.

Mugimba akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali mu 1994, harimo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mugimba kandi akekwaho kuba yaragize uruhare mu bitero byagabwe mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali ari na ho uyu mugabo yari atuye, nk’uko byagiye bigaragazwa n’abatangabuhamya mu manza zabaye mbere.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mugimba yakoraga muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), nyuma yayo, uyu mugabo yaje kujya mu gihugu cy’u Buholandi aho yamaze imyaka igera kuri 20 mbere yo koherezwa mu Rwanda ahagana mu mpera za 2016.

Uyu mugabo akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Ntara y’i Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mugimba yageze mu Rwanda muri 2016, atanzwe n'igihugu cy'u Buholandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .