Umwanditsi Mukasonga ashobora gutsindira igihembo cyitiriwe Nobel

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi w’ibitabo Scholastique Mukasonga ashobora kuza gutsindira igihembo cyitiriwe Nobel mu gice cy’ubuvanganzo, dore ko ari umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo gitangwa na Swedish Academy, ikigo gishinzwe guteza imbere umuco muri Suède.

Mukasonga araza kuba ahatanye n’abandi banditsi 31 barimo Maryse Condé wo muri Guadeloupe, Umurusiya Lyudmila Ulitskaya, Umuyapani Haruki Murakami, Umunya-Canada Margaret Atwood n’abandi banditsi b’ibikomerezwa ku rwego rw’Isi.

Uyu mwanditsi yabwiye televiziyo France 3 ko atewe ishema no kuba muri ibi bihembo, avuga bigaragaza uburyo abirabura bakomeje gutera imbere mu bwanditsi ku rwego rw’Isi.

Yagize ati “Bamwe bari batinyutse kuvuga izina ryanjye umwaka ushize mu guhatanira igihembo nk’iki. Natangiye kuzamuka mu ntera kandi wenda nzagerayo. Nishimiye ko uko byagenda kose izina ry’umugore w’umwirabura ryinjira buhoro buhoro mu matwi y’abantu, kuko ubusanzwe muri ibi bihembo abagore bakunze kwirengagizwa, bikaba akarusho iyo ari abirabura bo muri Afurika. Kwitabira iki gihembo birushaho kumpa icyizere ko ibintu bishobora guhinduka.”

Iki gihembo kimaze kwegukanwa n’abantu 116 barimo abagore 15 gusa. Uwaherukaga ni Olga Tokarczuk wo muri Pologne wagihawe muri 2018 mu gihe Umunya-Australie, Peter Handke w’imyaka 77, ari we waherukaga kucyegukana.

Mukasonga yanditse ibitabo bitandukanye birimo ‘Inyenzi ou les Cafards’ cyagiye hanze mu 2006, n’icyitwa ‘La femme aux Pieds nus’ cyo muri 2008, kirimo ubutumwa bwo kurwanya irondaruhu, akarengane n’ibindi.

Yanditse kandi ‘L’Iguifou, Nouvelles Rwandaises’ mu 2010 na ‘Notre-Dame du Nil’ cyo mu 2012 cyanamumenyekanishije cyane, ndetse kinakinwamo filime yacyitiriwe. Yanditse kandi ’Coeur Tambour’ cyo muri 2016, ‘Un si beau diplôme’ cyo mu mwaka wa 2018 ndetse na ‘Kibogo est monté au ciel’ giherutse gusohoka muri uyu mwaka.

Iki cya nyuma aheruka kugaruka kuri Kibogo woherejwe n’Imana nk’umukiza w’u Rwanda, n’uburyo yasubiye mu Ijuru. Ni igitabo gifite paji 160, cyasohowe n’inzu y’ibitabo ya éditions Gallimard.

Igitabo ‘Notre-Dame du Nil’ cyasohotse mu 2012, ni kimwe mu byamenyekanishije Mukasonga cyane kuko usibye gukinwamo filime, cyanahawe ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga birimo ‘Prix Ahmadou Kourouma’ na ‘Prix Renaudot’.

Umunditsi Mukasonga ashobora gutsindira igihembo gikomeye ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .