Musanze: Abapadiri bahanwe ku bwo gusoma misa barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yakoze igenzura mu nsengero zo mu turere turimo Musanze, maze iza gusanga kuri Cathedrale ya Ruhengeri, abapadiri baho babiri bari gusoma misa ariko batubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Iri igenzura ryabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira. Ryabereye mu turere twose twegereye Umujyi wa Musanze harimo Gakenke, Gicumbi na Burera.

Polisi yaje gusanga muri Chapelle ya Kiliziya Gatulika Cathedrale ya Ruhengeri iherereye mu Karere ka Musanze harimo abasaza n’abakecuru bashyizwe ukwabo muri iyo Chapelle barimo gusomerwa igitambo cya misa na Padiri Nsengiyumva Félicien.

Ni mu gihe hari irindi tsinda ryari muri Kiliziya nini risomerwa misa na Padiri mukuru wa Katederali ya Musanze, Padiri Ndagijimana Emmanuel.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Révérien Rugwizangoga, yavuze ko mu nsengero zigera kuri 72 bagenzuye, kuri Cathedrale ya Ruhengeri niho honyine batari bubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Ati "Mu nsengero zirenga 72 twakoreye igenzura mu Karere ka Musanze, Gakenke, Gicumbi na Burera, muri Cathedrale ya Ruhengeri niho honyine twasanze bakoze ibinyuranyijwe n’amabwiriza. Twasanze abantu begeranye cyane ku buryo byashyira mu kaga abakirisitu bari baje mu misa."

ACP Rugwizangoga yakomeje avuga ko abakecuru n’abasaza bari muri chapelle bari begeranye cyane kandi batambaye udupfukamunwa.

Ni mu gihe abandi bakirisitu bari muri cathedrale nabo batari bubahirije intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi kuko intebe isanzwe yicarwaho n’abantu bane kuri ubu igomba kwicarwaho n’abantu babiri gusa ariko ntabwo byari byubahirijwe.

Abapadiri barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bahanwe hakurikijwe amabwiriza ahana abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

ACP Rugwizangoga yakomeje yibutsa abagize amadini n’amatorero by’umwihariko abahawe uburenganzira bwo gusubukura serivisi ko bagomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha kandi bakagira uruhare mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Muri Chapelle ya Cathedrale ya Ruhengeri hari huzuyemo abakirisitu bageze mu zabukuru kandi batahanye intera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .