Musanze: Abaturutse mu bihugu 7 bahuguwe ku igenamigambi mu kubungabunga amahoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Mu Ishuri ryigisha ibyo kubungabunga Amahoro riherereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, hasojwe amahugurwa ajyanye n’igenamigambi mu byo kubungabunga amahoro yitabiriwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili bo mu bihugu bigize Umutwe w’Afurika y’Iburasirazuba w’Abahora biteguye gutabara aho rukomeye (EASF).

Abahuguwe uko ari 28 bavuye mu bihugu birimo Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Sudan na Uganda.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col (Rtd) Jill Rutaremara, yavuze ko igenamigambi ari ikintu cy’ingenzi cyane mu gufasha kugarura amahoro mu bice bitandukanye.

Yagize ati “Kunanirwa gutegura neza cyangwa gukora misiyo itateguwe neza, bishobora guteza ibyago bikomeye birimo no kubura ubuzima kw’inzirakarengane zirimo n’abashinzwe kubungabunga amahoro ubwabo. Bityo rero kugenzura neza aho abantu bagiye gukorera n’uburyo bazakoramo ni ibintu by’ingenzi cyane.”

Uwari uhagarariye EASF muri uyu muhango, Lt Col Jean Bosco Muhizi, yashimiye abasoje ayo mahugurwa abasaba kuzirikana ibyo bayigiyemo no kubishyira mu bikorwa, gusa abashishikariza gukomeza kwiyungura ubumenyi.

Ati “Ndashaka gutsindagira ko n’ubwo mwigiye byinshi muri aya mahugurwa, ntabwo bihagije, bityo rero ndabashishikariza gukomeza gushaka ubumenyi no gusubiramo munashyira mu bikorwa ibyo mwigiye hano, kugira ngo mutazabyibagirwa.”

Aya mahugurwa yari amaze ibyumweru bibiri abera mu Rwanda, yatewe inkunga mu buryo butandukanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi, u Bwongereza na Denmark.

East Africa Standby Force (ASF) ni umutwe ufite intego yo kubungabunga amahoro n’umutekano mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba. Ni umwe mu mitwe itanu igize “Africa Standby Force” iri hirya no hino muri Afurika.

Iyi mitwe iba igizwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili yashyizweho hagamije kwihutisha ibikorwa byo kugarura amahoro no kuyabungabunga mu bihugu bya Afurika.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col (Rtd) Jill Rutaremara, yavuze ko igenamigambi ari ikintu cy’ingenzi cyane mu gufasha kugarura amahoro
Abasirikare, abapolisi n’abasivili bo mu bihugu bigize Umutwe w’Afurika y’Iburasirazuba w’Abahora biteguye gutabara aho rukomeye (EASF) bahuguwe ku igenamigambi mu kubungabunga amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .