Musanze: Ntibavuga rumwe ku myitwarire y’abayobozi bahohotera abaturage

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze ntibavuga rumwe ku myitwarire mibi ya bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, yaranzwe no kubahohotera.

Ibi babivuze nyuma y’uko hari abanyamabanga nshingwabikorwa bamaze iminsi bakurikiranwa n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB , bakurikiranweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa abaturage, n’ibindi bijyanye no kubahohotera.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko hari abayobozi batagikwiye kwitwa iri zina, ahubwo bahindutse abategetsi, gusa ngo muri ibi bihe byo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19 ibikorwa byo guhohotera aba baturage byagiye byiyongera.

Iyakaremye Pontien wo mu Murenge wa Cyuve yagize ati " Twarumiwe rwose, hari abo tukita abayobozi ariko ukurikije ibyo bakora ni abategetsi, noneho aho Covid-19 yaziye, ubu ingufu basigaye bakoresha mu kutuyobora zabaye umurengera, inkoni iravuza ubuhuha mu ba gitifu b’Imirenge. Ubundi iyo umuyobozi yumvikanye n’umuturage ibintu bigenda neza. Yego hari abaturage batoroshye ariko amategeko abahana arahari aho kurwana nabo"

Akingeneye Chantal wo mu Murenge wa Busogo na we avuga ko hari abayobozi bagaragaza imyitwarire itanoze ku baturage, gusa akanavuga ko hakiri abaturage batazi gucira bugufi abayobozi ngo babubahe.

Yagize ati "Rwose si ibanga abagitifu baratuzonze, basigaye baragiza inkoni abaturage nk’amatungo. Njye hari uwo niboneye wakubise inkoni umuturage wari uhetse umwana, anikoreye ibase y’imbuto agwana nazo. Nubwo bimeze gutyo hari abaturage badashobotse, babwira kwikosora bagatera amahane hafi no kurwanya abayobozi, ariko abayobozi bakwiye kumenya ko ikosa ridakosozwa irindi, ahubwo bakifashisha amategeko"

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine avuga ko gukubita no gukomeretsa abaturage ntaho bihurira n’imiyoborere myiza, ariyo mpamvu ubikoze abihanirwa, ariko anibutsa abaturage kumenya neza inshingano zabo zirimo no kubaha ababayobora.

Yagize ati " Gukubita no gukomeretsa ndetse no guhohotera abaturage ntaho bihuriye n’imiyoborere myiza, umuyobozi akwiye kureberera umuturage, akamuyobora akamugeza ku iterambere rirambye, ariko n’umuturage agomba kumenya inshingano ze, akamenya uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu, mu muryango we, ndetse bakarangwa no kubaha ababayobora.”

Mu Karere ka Musanze mu mezi atandatu ashize, urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rumaze guta muri yombi abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge ya Cyuve, Gacaca, Kinigi na Busogo bose barimo gukurikiranwa n’inkiko ku byaha baregwa byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhohotera abaturage.

Bamwe barimo kuburana bafunzwe, abandi bagakurikiranwa bari hanze, ibintu bituma abaturage bavuga ko imiyoborere yabaranze ikwiye kuba isomo ku bandi ntibizongera kubaho.

Umuturage wo mu murenge wa Cyuve wakubiswe n'abayobozi b'inzego z'ibanze muri Gicurasi uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .