Musanze: Urubanza rwa Gitifu na bagenzi be baregwa gukubita abaturage rwasubukuwe

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 16 Nzeri 2020 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be barimo uwahoze ari Gitifu w’Akagari ka Kabeza, bitabye Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze, ku byaha baregwa byo gukubita no gukomeretsa abaturage.

Urubanza rwatangiye ku saa mbili n’iminota 30 mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Nzeri 2020, abaregwa bose uko ari bane bari bahari mu mwambaro uranga imfungwa.

Ubushinjacyaha bwari bwarajuriye buvuga ko butishimiye umwanzuro wafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Musanze wo kohereza urubanza mu rukiko rw’ibanze.

Bwagaragaje ko Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwiyambuye ububasha buhabwa n’itegeko bwo kuburanisha uru urubanza.

Bwavuze ko amategeko agena ko iyo gukubita no gukomeretsa byagize ingaruka ku wakubiswe, zirimo uburwayi no kutabasha kugira icyo akora, iyo uwakoze iki cyaha kimuhamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarengeje imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni eshatu ariko zitarenze eshanu.

Aha niho ubushinjacyaha bwahereye buvuga ko Urukiko Rwisumbuye rwiyambyuye ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, kuko igihano giteganywa n’iri tegeko uru rukiko rwemerewe kugitanga, bunagaragaza ko Urukiko rw’ibanze rwemerewe gusa kuburanisha imanza zitangwamo igifungo kitarengeje imyaka itanu.

Sebashotsi na bagenzi be bahawe umwanya ngo bagire icyo bavuga kuri ubu bujurire, bo n’ababunganira bahuriza ku gusaba Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze, kuzagira ubushishozi rugatesha agaciro ubujurire bw’ubushinjacyaha.
Abunganizi ba Sebashotsi babwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwitiranyije ibihano n’ibimenyetso ku cyaha umukiliya wabo aregwa.

Bakomeje banavuga ko muri raporo zatanzwe na muganga, nta na hamwe hagaragajwe ko Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste bakubiswe n’abaregwa.

Bavuze ko umuganga atigeze agaragaza ko ububabare bwabo hari ingaruka bwabagizeho cyangwa se ko batabasha kugira icyo bikorera mu gihe kidahoraho. Banashingira ku yindi raporo yakozwe bwa nyuma yagaragaje ko nta kibazo na kimwe bafite ubu.

Banasabye urukiko kwita ku ngingo ya 121 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bitera ubumuga budahoraho uwakubiswe, ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu.

Ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi buvuga ko muri raporo ya muganga yakozwe abakubiswe bakigezwa ku bitaro, yagaragaje ko Nyirangaruye yababaye ku kigero cya 80%.

Ubwo bubabare bwatumye adakomeza imirimo yari asanzwe akora mu gihe kingana n’ukwezi yamaze yivuza, bagasaba ko iyi nyandiko ya muganga ariyo yakwitabwaho, aho gutinda ku yakozwe nyuma y’ukwezi yaje igaragaza ko nta bumuga inkoni yakubiswe zamusigiye.

Muri uru rubanza kandi Me Munyarugero Gaspard wari uhagarariye Nyirangaruye na musaza we Manishimwe yavuze ko mu kuregera indishyi akarere kazafatanya n’abaregwa guzitanga kuko abakoze icyaha bari abakozi bako.

Umucamanza yamusubije ko urubanza nirutangira kuburanishwa mu mizi, akarere nako kazatumizwa.

Umwanzuro w’urukiko uzasomwa tariki ya 6 Ukwakira 2020, saa munani z’amanywa.

Sebashotsi na bagenzi be baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abaturage cyakozwe tariki ya 13 Gicurasi 2020, batabwa muri yombi ku itariki ya 14 Gicurasi 2020.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .