Musanze: Urukiko rwategetse ko Padiri ukekwaho gusambanya umwana akurikiranwa adafunze

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 15 Kamena 2020 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Léonard usanzwe ayobora Paruwasi ya Mbogo mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, uregwa gusambanya umwana w’imyaka 17 y’amavuko akamutera inda, arekurwa akajya yitaba urukiko ari hanze.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gakenke nirwo rwari rwategetse ko Padiri Dukuzumuremyi akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo, icyemezo yahise ajuririra ku itariki ya 09 Kamena 2020 mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze.

Ku isaha ya saa cyenda n’iminota 50 kuri uyu wa 15 Kamena 2020, nibwo urubanza ku cyemezo yajuririye ku ifungwa n’ifungurwa rwasomwe uregwa adahari, aho rwari rwitabiriwe n’abatari bake barimo bagenzi be b’abapadiri n’ababikira ndetse na bamwe bo mu muryango we.

Umucamanza yabanje kugaragaza ingingo uregwa yatanze asaba ko yarekurwa akajya yitaba Urukiko ari hanze zirimo kuba ahakana ko atigeze asambanya uyu mwana, no kuba afite inda bitavuze ko ariwe wayimuteye.

Umucamanza yavuze ko mu bushishozi bw’urukiko bagendeye ku ngingo zitandukanye basaba ko uyu Padiri Dukuzumuremyi yarekurwa akaburana ari hanze izo ngingo zirimo ku kuba uyu bivugwa ko yatewe inda na Padiri mu mvugo ze yaragiye yivuguruza.

Umucamanza yagaragaje ko kuba yaragaragaje ibimenyetso by’icyumba yaryamanagamo na Padiri binyuranye n’ibyo basanzemo, aho yavuze ko icyumba cya Padiri kirimo umukeka muto urimo ibara ry’umutuku, nyamara mu nyandiko mvugo yakozwe n’ubugenzacyaha ku itariki ya 12 Gicurasi 2020 yaragaragaje ko iki cyumba kirimo imikeka itatu minini ikikije igitanda cye.

Mu zindi ngingo ngo ni uko ubwo nyina w’uyu mwana yatangaga ubuhamya mu bugenzacyaha yavuze ko umukobwa we mbere yari yamubwiye ko inda yayitewe n’umusore ukomoka ahitwa i Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, nyuma akaza kongera kuvuga ko yayitewe na Padiri, umucamanza agaragaza ko izi mvugo ubwazo zivuguruzanya.

Aha kandi ngo uwo mukobwa ubwo yabazwaga n’ubugenzacyaha yatanze umutangabuhamya w’inshuti ye avuga ko yamubwiye ko yigeze gukuramo inda ya Padiri Dukuzumuremyi, ndetse n’iyo afite akaba ari iye, uyu mutangabuhamya ahamagawe ngo yemeze ibi yahakanye ko batigeze bagirana iki kiganiro.

Umucamanza kandi yagaragaje ingingo ikomeye bagendeyeho bavuga ko imvugo za z’uwasambanyijwe zivuguruzanya, aho yahamije ko Padiri igitsina cye gisiramuye, nyamara inyandiko ya muganga yakozwe ku wa 14 Gicurasi 2020 yaragaragaje ko adasiramuye.

Urukiko rumaze gusuzuma izi ngingo zose rwasanze icyemezo cyari cyarafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gakenke rwo gufunga Padiri iminsi 30 y’agateganyo ari cyo, ariko mu bushishozi bw’urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ari rwo Padiri yajuririyemo rwasanze ubujurire bwe bufite ishingiro.

Aha niho uru rukiko rwahereye rutegeka ko Padiri Dukuzumuremyi, arekurwa akajya yitaba Urukiko ari hanze, aho azajya yitaba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi akazabikora mu gihe cy’amezi atandatu, hakazanakorwa ADN umwana amaze kuvuka kugira ngo hamenyekane ukuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .