NAEB yanenzwe gutanga ingemwe zahombeje leta n’abaturage, harimo umurama waguzwe miliyoni 136 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nzeri 2020 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyanenzwe imikorere yatumye kigura imbuto zahawe abahinzi ariko ntizibashe gukora, harimo izaguzwe miliyoni 136 Frw ariko zose ntizifate.

Kuri uyu wa Mbere nibwo NAEB yitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo n’imari by’igihugu, PAC, ngo babazwe ku makosa yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, y’umwaka wa 2018/2019.

Depite Uwera Kayumba Marie Alice yavuze ko raporo yagaragaje ko mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza ajyana n’imari muri NAEB bigayitse, harimo nk’isoko ryo kugemura ingemwe za Macadamia, rwiyemezamirimo yatanze izituzuye, igihe isoko ryahawe kirangiza ingemwe zose zidatanzwe kandi ingwate yatanzwe ya miliyoni hafi 5 Frw yo kurangiza neza imirimo itarafatiriwe, ndetse mu ngemwe zisaga 7900 zatewe, izafashe zisanga 5000 gusa.

Ikindi ngo mu turere twa Ngoma na Rwamagana, ingemwe 40 % zatanzwe nizo zonyine zafashe.

Hari n’ikindi kibazo cyo kuba nta masezerano yo kwita kuri za macadamia zimaze guterwa NAEB ifitanye n’abahinzi, hakana n’amasezerano NAEB yagiranye na rwiyemezamirimo atagaragaramo uburyo bwo gusimbura ingemwe zapfuye, zumagaye no kuzuza umubare w’ingemwe zatanzwe zituzuye.”

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari, André Ndikumana, yemeye ko habayeho ikibazo cy’ingemwe zatanzwe zaba iza avoka n’iza macadamia, hagaragaye ikibazo cy’uko zitabashije kumera 100%.

Ati "Icyagaragaye rero mu by’ukuri, aho tubona harimo intege nkeya ni ugukurikirana kuva dutanze igiti, cyane ko ni igiti kiba cyahawe abaturage, badafite kuhira bihagije, bisaba gukurikirana nabo bakigishwa, bakerekwa uburyo bagomba kubifata neza, kugira ngo bibashe kuba byatanga umusaruro."

Yavuze ko kuba abaturage batarakurikiranwe, byagaragaje ko gukurikirana abahawe ibiti birenze imbaraga NAEB ifite, ku buryo hakenewe gukorana n’izindi nzego.

Muri raporo kandi hagaragajwe ko mu 2018 abaturage bahawe umurama w’imboga ufite agaciro ka miliyoni 136 Frw, ariko utabanje kugeragezwa ngo hasuzumwe niba zizamera, nyuma biza kugaragaza ko umurama wa miliyoni 23 Frw wahawe abahinzi ufite ikigero cyo kumera gikabije kuba hasi.

Abadepite babajije NAEB uburyo bagura ingemwe zigenewe abahinzi, n’uburyo igihombo bateje abahinzi cyavanyweho.

Ndikumana yavuze ko muri Werurwe 2017 NEB yatumije hanze imirama yo gutanga mu baturage harimo urusenda, intoryi, amashu, n’izindi, iyo mirama yatumijwe hanze ngo iza ifite icyemezo cya laboratwari y’ubuziranenge yo muri Kenya, yagaragaje ko nta kibazo ifite.

Ari "Habayeho gutinda mu gukwirakwiza iyi mirama, twagombaga kuyitanga mu gihe cya Army Week, kugira ngo ihabwe abaturage ibashe kuba yaterwa. Muri uko gutinda no kuza cya gikorwa cya Army week kigeze, kubera ko ya mirama yaje ifite icyemezo mpuzamahanga cyagaragazaga ko nta kibazo iyo mirama ifite, hafashwe icyemezo ko igerageza rya NAEB ryagombaga kuzishyira mu butaka bakareba uko zimera, igihe byagombaga gufata cyari kurenga ya Army week twashakaga kugeraho, ndetse n’intego twari tiwiyemeje tukabona ko bitari bukunde."

Yavuze ko kubera ko iyi mirama yari ifite icyemezo cya laboratwari, bahisemo kuyitanga, ari nabwo byaje kugaragara mu igenzura ko nk’urusenda, mu gihe kumera bitagombaga kujya munsi ya 95%, rwameze kuri 93%, ku ntoryi zagombaga kutajya munsi ya 85% mu gihe raporo yagaragaje ko byabaye 70% naho ku mashu mu gihe hateganywaga 85%, hagaragara 70%.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri NAEB, Sandrine Urujeni, yavuze ko basanze ikibazo atari umurama watanzwe, ahubwo ari uburyo watewemo.

Ati "Aha rero dukuramo isomo turavuga ngo ubutaha, ikibazo mu masezerano ntabwo twari twatinze ku gipimo cy’izigomba kumera, kandi twavugaga ko ziramutse zitinze tukajya mu kuzigerageza wasanga bitwaye igihe kinini, ugasanga n’ubundi za mbuto ntacyo zitumariye."

"Twemeza ko noneho tuzajya tubishyira mu masezerano, tuvuge ko igipimo cyemewe ku zigomba kumera yaba kuri izi mbuto ndetse no kuzavuzwe haruguru yaba kuri macadamia na avoka, niba imbuto yarasuzumwe, ikava muri laboratwari, twumva twebwe nta kibazo cyari kuba kirimo cyane, ahubwo ikibazo cyabaye uburyo n’aho zatewe."

Mu bindi NAEB yabajijweho ni imyenda imaze igihe kirekire cyane itishyurwa ingana na miliyoni 836 Frw, ariko menshi muri ayo ngo asanga 80% afitwe na koperative zaturutse mu bigo byagize NAEB, aribyo OCIR Café na OCIR Thé.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwagaragaje ko hari gahunda yo gukomeza kwishyuza aya mafaranga, ku buryo agomba kuzasubira mu isanduku ya leta.

Abayobozi ba NAEB bitabye PAC mu buryo bw'ikoranabuhanga
NAEB kuri uyu wa Mbere yari imbere ya PAC ibazwa ku makosa ajyanye n'ikoreshwa ry'umutungo n'imari by'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .