Netflix yokejwe igitutu kubera gukoresha abangavu muri filime yanenzwe kuba ifitanye isano n’ubusambanyi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Netflix yajyanywe mu rukiko rw’i Texas kubera filime yitwa “Cuties”, iri gutambutsa, ishinjwa kugaragaza abana bato mu bikorwa bishobora kubakururira mu busambanyi.

Uru rukiko mu mpapuro rwashyikirijwe, Netflix iraregwa kugaragaza abana bato b’abakobwa mu bikorwa biganisha ku busambanyi binyuze mu kwerekana filime yitwa ‘Cuties’. Ikaregwa kwamamaza ku karubanda amashusho arimo bambaye batikwije kandi bari munsi y’imyaka 18, mu bikorwa bishobora kuganisha ku busambanyi.

Iyi filime ivuga ku bakobwa bakiri bato cyane, bashinga itsinda ry’ababyinnyi bagatangira kujya bigana imbyino babona mu mashusho y’indirimbo. Hari aho ariko, bagera bakarengera bagatangira kugaragara bambaye imyambaro igaragaza ibice bimwe na bimwe bidakwiriye kwerekanwa ndetse bagatangira kwitwara nk’abantu bakuru.

Abakoze iyi filime batangaje ko bayikoze bagamije kwamagana ibikorwa byo gushora abana b’abakobwa mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina, ariko ubu butumwa benshi barebye iyi filime ntabwo bemeranya nabwo.

Mu minsi ishize iyi filime yazamuye ibitekerezo byinshi ku bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane Twitter, aho bari batangiye kwamagana kuba yarashyizwe kuri Netflix, bagasaba ko yakurwaho.

Ni mu nkundura yiswe #CancelNetflix aho bamwe bashakaga ko ivanwa kuri uru rubuga rwa Netflix. Hari abatangiye guhagarika ifatabuguzi ryabo kuri uru rubuga mu rwego rwo kwerekana ko batishimiye iyi filime.

Netflix itsinzwe muri uru rubanza yarezwemo, izasabwa gusiba iyi filime ku rubuga rwayo cyangwa se inacibwe amande.

Inengwa ko ishobora gukururira abana bari munsi y'imyaka 18 mu bikorwa by'ubusambanyi
Iyi filimi igaragaza abana b'abakobwa bakuranye inzozi zo kubyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .