Ngoma: Mu Murenge wa Rukumberi hamaze kuboneka imibiri 791 y’abishwe muri Jenoside

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Nzeri 2020 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Mu Murenge wa Rukumberi uherereye mu Karere ka Ngoma hamaze kuboneka imibiri 791 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 harimo irenga 540 yabonetse mu byumweru bibiri bishize.

Ni imibiri iri gukurwa mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera mu Mudugudu wa Rwamibabi mu Kagari ka Ntovi mu Murenge wa Rukumberi.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Ngoma, Musafiri Jean Pierre yabwiye IGIHE ko kuva muri Mata uyu mwaka hamaze kuboneka imibiri 791 irimo 547 yabonetse hafi mu byumweru bibiri bishize.

Yagize ati “Kugeza ubu tumaze kubona imibiri 791 harimo iyabonetse mu kwezi ka Kane ariko imyinshi yabonetse guhera tariki 27 Kanama kugeza ejo tariki ya 14 Nzeri aho habonetse imibiri 547 yose ikaba iri gukurwa mu Kagari ka Ntovi mu Mudugudu wa Rwamibabi.”

Musafiri yakomeje asaba abaturage bafite amakuru cyane cyane abatarahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi gutanga amakuru kuko ngo hakiri abantu benshi batarashyingura ababo mu cyubahiro nyuma y’imyaka 26 ishize.

Ati “Turabasaba kuduha amakuru tukabashakisha tukabashyingura mu cyubahiro, hanyuma abatarahigwaga bo turabasaba gukomera bakihangana cyane cyane abatarabona ababo.”

Mu murenge wa Rukumberi hari urwibutso rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 40 abatuye muri uyu murenge bakaba bemeza ko hakiri imiryango myinshi itarabona imibiri y’ababo ngo ibashyingure mu cyubahiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .