Ntakozwa ruswa y’igitsina na bikini: Umuhigo wa Keza uzaserukira u Rwanda muri Miss Teen Universe (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Keza Ange Noella watoranyirijwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Teen Universe 2020/21 rizabera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu ntangiriro za 2021 avuga ko aramutse asanze abaryitabira basabwa kwambara bikini cyangwa ruswa agahura n’abamwaka ishingiye ku gitsina, byose yabyima amatwi.

Uyu mukobwa w’imyaka 17 ugiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere yabwiye IGIHE ko afite umushinga wo guteza imbere abari n’abategarugori.

Keza yemeza ko amaso ye yose ayahanze ku bakobwa b’abangavu baterwa inda zitateganyijwe ndetse rimwe na rimwe banafashwe ku ngufu, kuko ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda n’Isi muri rusange.

Ati “Nagize iki gitekerezo cyo gufasha abana mu kurwanya inda zitateganyijwe kuko bigenda byiyongera. Nashakaga kugenda ahenshi mu ntara nkora ubukangurambaga kuko mu byaro ariho hugarijwe cyane. Ni umushinga natekereje nkora ubushakashatsi mbona nanjye natanga umusanzu mu kurwanya inda zitateganyijwe.”

“Urubyiruko ntabwo dukunda kumva. Nagiye ndeba ahantu hatandukanye, ejo bundi nabonye umukobwa wafashwe ku ngufu n’abagabo batatu, n’ubwo atari mu Rwanda nabonye ko ari ikintu gihangayikishije. Byankoze ku mutima.”

Avuga ko kubera ikamba afite rya Miss Teen Universe Rwanda niyo atakwegukana iryo ku rwego rw’Isi rizamufasha gukomanga ahantu hatandukanye.

Abajijwe uko yabigenza aramutse ahuye na ruswa y’igitsina mu irushanwa, yavuze ko yabyima amatwi.

Ati “Ubusanzwe nanjye mfite umushinga ujyanye n’ibintu nk’ibyo ndamutse mbyemeye ntabwo naba ndi mu nzira ya nyayo. Ndamutse natswe iyo ruswa ntabwo nabyemera, bashobora no kutabigusaba bagashaka kubikora ku ngufu, ariko ntabwo nabyemera. Bibayeho nakwegera abashinzwe irushanwa nkabibaganiriza.”

Akomeza avuga ko aramutse asabwe kwambara bikini atabyemera kuko bihabanye n’umuco Nyarwanda.

Ati “Sinabikora. Ntabwo ari ngombwa kwambara bikini. Nibaramuka babonye ubwiza cyangwa ubwenge byose mbyujuje, bazampe ikamba kuko bikini siyo yonyine bazagenderaho bahitamo uwahize abandi.”

Keza avuga ko yandikiwe na Sosiyete yitwa Embrace Afrika, ifite mu nshingano gutoranya abakobwa bo mu bihugu bya Afurika, bitabira iri rushanwa. Yabanje gushidikanya ndetse anabwiye ababyeyi babanza kugira amakenga, ariko bagiye bakomeza kuganira n’abateguye irushanwa babona ko rifite gahunda.

Keza azaba ahatanye n’abandi bakobwa bo mu bihugu bitandukanye ku Isi yose birimo Afurika y’Epfo, Peru, Malaysia, Portugal n’ibindi.

Uyu mukobw avukana n’abana batandatu barimo na Umutoniwase Paula witabiriye Miss Rwanda mu 2018. Ni uwa kane iwabo. Aracyiga mu mashuri yisumbuye mu Ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi [HEG].

Umukobwa uzegukana iri kamba azahabwa amafaranga ataratangazwa ingano, yemererwe gukora ingendo mu bihugu bitandukanye.

Iri rushanwa rifite intego yo gufasha abangavu gutinyuka no gutangira kumenyera gufata inshingano bakiri bato, kugira ngo ejo habo hazabe heza kurushaho.

Ikamba rya Miss Teen Universe umwaka ushize wa 2019 ryatwawe na Alondra Leytón wo muri Nicaragua.

Keza Ange Noella mu ikamba rya Miss Teen Universe
Keza niwe wa mbere uzaba ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa
Keza uzahagararira u Rwanda muri Miss Teen Universe umwaka utaha
Niwe mukobwa wa mbere ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss Teen Universe
Uyu mukobwa afite umushinga ujyanye no gufasha abari
Keza avukana na Umutoniwase Paula witabiriye Miss Rwanda 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .