Ntiwatwigisha ubumuntu: Erdogan yifashishije uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda mu gusubiza Macron

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Nzeri 2020 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan yaburiye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron kudakina n’igihugu cye nyuma y’amahari yavutse hagati y’ibihugu byombi yatumye birebana ay’ingwe.

Ukutumvikana hagati y’ibi bihugu biri mu Muryango wo gutabarana wa NATO ashingiye ku gace gaherereye mu Burasirazuba bw’Inyanja ya Méditerranée.

Intandaro yo guhangana hagati y’u Bufaransa na Turikiya yaturutse ku magambo yatangajwe na Perezida Macron anenga iki gihugu uburyo cyitwaye mu kibazo cy’u Bugiriki na Chypres n’uburyo ngo gishaka gucukura umutungo kamere no kugenzura ubwato bwa gisirikare muri Méditerranée.

Perezida Macron yabitangaje ku wa Kane mu Nama yahuje ibihugu binyamuryango bya EU biherereye mu Majyepfo. Yasabye u Burayi guhana Turikiya ku bikorwa byayo.

Ati “Tugomba gufata ibyemezo kuri Guverinoma ya Turikiya, tukareka Abanyaturikiya bakwiye byinshi kurusha Guverinoma ya Erdoğan.’’

Yavuze ko Turikiya yakunze kugongana n’ubwato bw’u Bufaransa ku nkombe ya Libya mu gihe “Turikiya itakiri umufatanyabikorwa mu gace ka Méditerranée.’’

Aya magambo ya Macron yijujutiwe bikomeye na Turikiya ndetse Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yo muri iki gihugu yavuze ko adakwiye kuko afitanye isano n’ubukoloni.

Mu mbwirwaruhame yavuze hizihizwa isabukuru y’imyaka 40 ishize habaye Coup d’Etat ya Gisirikare yo mu 1980, Perezida Erdogan yanenze amagambo yavuzwe na Macron.

Ati “Wowe [Macron] ntuzi amateka. Ntuzi amateka y’u Bufaransa.’’

Perezida Erdogan yavuze ko Macron adakwiye kwigisha Turikiya igisobanuro cy’ubumuntu, abihuza n’uruhare iki gihugu cyagize mu ntambara zibasiriye ibihugu bitandukanye birimo ubwicanyi bw’abantu miliyoni bishwe muri Algeria n’abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Ntugakinishe abaturage ba Turikiya. Ntugakinishe Turikiya. Uzagira ibibazo byinshi nanjye.’’

Yakomeje ati “Ntiwatwigisha ubumuntu.’’

Uruhare rw’u Bufaransa mu itegurwa n’ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rugaragazwa kenshi nubwo imyaka 26 ishize iki gihugu kitarakura abantu mu rujijo.

Ikibazo cy’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside cyashegeshe umubano wabwo n’u Rwanda bitewe no kwima agaciro ibimenyetso simusiga by’ubufasha bwahaye leta yateguye, ikanashyira mu bikorwa Jenoside.

Kuva mu 1975, u Bufaransa bwagiranye umubano mwiza na Leta ya Juvénal Habyarimana, ibihugu byombi bigirana imikoranire itandukanye mu bya gisirikare n’ibindi. Iki gihugu cyatanze ubufasha bwinshi kuri iyi leta yateguraga jenoside buhera ku gutoza Interahamwe kugeza ku guhungisha abakoze jenoside banyuze muri Zone Turquoise.

U Bufaransa ntibwanyuzwe kuko bwakomeje gufasha leta yakoze Jenoside na nyuma y’uko ihagaritswe n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi.

U Bufaransa ntibwahwemye gutera utwatsi uruhare rwabwo muri Jenoside. Mu 2010 ubwo Perezida wariho icyo gihe Nicolas Sarkozy, yari mu Rwanda, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yemeye ko u Bufaransa bwakoze amakosa ya politiki mu Rwanda.

Sarkozy yavuze ko habayeho amakosa ariko ntiyasobanura birambuye ayo ari yo. Ku butegetsi bwa Perezida François Hollande, ibintu byasubiye irudubi ariko asimbuwe na Emmanuel Macron, haza icyizere ko u Bufaransa, bushobora gukuraho urujijo ku ruhare rwabwo muri Jenoside ndetse umubano mwiza ukongera kubakwa.

Icyizere cyiyongereye muri Gicurasi 2018, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Bufaransa ku butumire bwa Macron.

Perezida Macron yashyizeho Komisiyo yo gusuzuma inyandiko zirimo izirebana n’umutekano, izo za Minisiteri y’ingabo, Perezidansi n’izindi u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo mu 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe.

Perezida Tayyip Erdoğan yashimangiye ko Turikiya ifata ibyemezo yigengaho ndetse ikabishyira mu bikorwa ishyizemo inyurabwenge.

Ati “Hari Turikiya ifite ubushobozi bwo gukemura intambara yose mu gihe bikenewe.’’

France24 yanditse ko u Bufaransa na Turikiya bibarizwa muri NATO, byatangiye kurebana nabi nyuma y’ibihano byashyiriwehpo Libya byo kutagura intwaro ndetse n’ibibazo biri muri Méditerranée aho u Bufaransa bushyigikiye u Bugiriki na Chypres bivuga ko Turikiya ishaka gucukura peterori mu mazi yabyo. Turikiya yo ivuga ko ifite amahirwe angana ku mutungo kamere uri muri ayo mazi.

Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan (ibumoso) yifashishije uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu gusubiza mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .