Iki kibazo cyari cyiganje muri imwe mu Mirenge ikikije ibirunga n’ikindi gice cy’Imirenge yegereye ishyamba rya Gishwati by’umwihariko Umurenge wa Muringa.
Abaturage bo muri Nyabihu, ntibahwemye kugaragaza ikibazo cyo guhera mu bwigunge bwo kutagira umuriro w’amashanyarazi ndetse n’iminara y’itumanaho idahagije bitewe n’imiterere y’aka karere cyane ko kagizwe n’imisozi miremire.
Ikibazo cy’ubwigunnge aba baturage bari bafite bakigejeje kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yasuraga aka karere muri Gicurasi umwaka ushize, nawe abizeza ko kigiye gukemurwa.
Yagize ati “Ibijyanye n’amashanyarazi na za telefone na televiziyo zidakora neza bavuze, turaza guhangana n’ababishinzwe kuko bahora babibwirwa. Nzagaruka hano mbabwira uko twabikemuye, cyangwa mwe mumbwira ko mwabonye uko byakemutse”.
Umwe mu baturage batuye Akarere Ka Nyabihu, yabwiye RBA ko ikibazo cyabaye amateka. Ati “Mbere ntawirirwaga atunga telefone kuko ntaho kuyishyiramo umuriro, nta huzanzira (network) yabaga ihari ariko ubu turahamagara n’umuriro turawufite nta kibazo gihari.”
“Muzehe wacu rwose turamukunda kuko imvugo ye niyo ngiro.”
Nyuma y’igihe kingana n’umwaka gusa Perezida wa Repubulika asuye aba Akarere ka Nyabihu, bahawe indi minara itanu yunganira indi 16 yari ihari kugeza ubu bakaba bacana ndetse bakanatelefona.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!