Nyagatare: Abana babiri bavukana bahiriye mu nzu barapfa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Nzeri 2019 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Abana babiri bavukana barimo uwitwa Uwase Pascaline w’imyaka ibiri na Iranzi Geofrey w’imyaka itandatu bo mu Murenge wa Nyagatare, Akarereka Nyagatare bahiriye mu nzu bombi barapfa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019, nibwo aba bana b’uwitwa Njyanabo Gilbert wo mu Kagari ka Barija, uko ari babiri bahiriye mu nzu kugeza ubwo bahasize ubuzima.

Amakuru aturuka mu Murenge wa Nyagatare avuga ko ababyeyi b’aba bana babasize babakingiranye baryamye ndetse iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’insiga z’amashanyarazi zakoranyeho.

Uwase w’imyaka ibiri we yahise apfira muri iyo nzu mu gihe musaza we Iranzi we yapfuye akigezwa kwa muganga.

Iyi nzu y’uwitwa Burora Fred ikimara gufatwa n’inkongi abana bari barimo gukinira hafi yayo bahise batabaza, abaturage bahita batangira kugerageza gusenya urugi rw’aho abo bana babiri baryamye ariko ntibyagira icyo bitanga.

Meya w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yemeje iby’iyi nkongi yahitanye aba bana aboneraho gusaba ababyeyi kwita ku buzima bw’abana babo.

Yagize ati “Ubutumwa n’uko ababyeyi bakwita ku bana babo baba bari mu rugo cyangwa batariyo bagakwiye kuba bagendana nabo baba bagiye gucuruza cyangwa guhinga kuko abana n’ikintu gikomeye cyane cyane abangana kuriya.”

Ubwo ibyago byamaraga kuba imirambo y’aba bana yahise ijyanwa ku Bitaro bya Nyagatare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .