Nyagatare: Umuturage yafatanwe magendu y’amabuye y’agaciro ingana n’ibiro 25

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro muri Polisi y’Igihugu ryafashe umugabo w’imyaka 40 afite ibiro 25 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan.

Uwo mugabo yafatiwe mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba, mu Kagari ka Matimba tariki ya 5 Ukwakira. Aya mabuye yari ayavanye muri Uganda mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ubusanzwe uyu mugabo yari umuzamu ku cyambu kiri Kagitumba ariko akabivanga no kwambutsa amabuye y’agaciro ayinjiza mu Rwanda ayavanye muri Uganda. Yavuze ko ari umuntu yayambukirizaga wamuhaye akazi.

Ati “Asanzwe ari umuzamu ku cyambu cya Kagitumba, ariko kuri uyu wa mbere yafashwe arimo kwinjiza mu Rwanda ariya mabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa coltan.”

“Yari yavuganye n’abaturage bo hakurya muri Uganda bayamuzanira hafi y’icyambu yarindaga, noneho Abapolisi b’u Rwanda bamufata ayikoreye ku mutwe ayinjiza mu Rwanda.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko ubucuruzi bw’amabuye ya magendu ari icyaha gihanwa n’amategeko, yongeraho ko usibye n’ibyo ashobora no kuzana icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda.
Ati “Kujya mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko ni icyaha, byongeye yambutse igihugu mu gihe nyamara bitemewe kubera kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Abaturage bakanguriwe kwinda ibikorwa bitemewe n’amategeko ariko cyane cyane kwirinda kwambuka igihugu ngo bajye mu kindi mu buryo butemewe n’amategeko kuko bashobora kuzana Coronavirus mu Rwanda.

Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abantu bameze nka Nyabyenda barenga ku mategeko.

Kuri ubu uyu mugabo yashyizwe mu kato mu Kigo gisuzumirwamo COVID-19 nyuma akazashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .