Nyamagabe: Hatashywe ibikorwa by’isuku n’isukura mu mushinga washowemo miliyoni 200 mu mwaka umwe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 Ukwakira 2020 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane mu Karere ka Nyamagabe hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki, hatahwa ibikorwa by’isuku n’isukura bitandukanye biri gukorwa mu mushinga washowemo miliyoni 200 Frw.

Ibyo bikorwa byatashywe birimo ubukarabiro bwubatswe ahahurira abantu benshi nko ku masoko no muri gare ndetse hatangwa na za kandangirukarabe ku bigo by’amashuri bitandukanye no ku midugudu y’indashyikirwa.

Ni igikorwa Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bufatanya n’Umuryango Mpuzamahanga ukora ibikorwa bijyanye n’isuku n’isukura witwa Water Aid ndetse na Radio Ishingiro ifasha mu bukangurambaga kugira ngo ibyo bikorwa bikoreshwe neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko bari bamaze igihe kirekire bategura ibikorwa by’isuku n’isukura ariko biza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

Yagize ati “Twateganyije kubishyira ahantu henshi, kugeza ubu tumaze kugera ahagera kuri hatanu harimo kuri gare, ku isoko rya Nyamagabe no ku isoko rya Gasarenda no ku isoko rya Kaduha, ariko hariho n’ahandi ku buryo duteganya kubaka ahantu hose hamwe hagera kuri 12 mu Karere.”

Gutaha ibyo bikorwa byakomatanyijwe n’ubukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse no gukangurira abaturage kugira isuku muri rusange. Babifashijwe n’abakinnyi b’Ikipe y’Amagaju ndetse n’Umuhanzi Makanyaga Abdoul.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe baganiriye na IGIHE bavuze ko ibikorwa byatashywe bazabibyaza umusaruro bimakaza isuku muri byose.
Yankurije Thérèse ati “Ibi bikorwa twabyishimiye kuko bizadufasha kugira isuku, niba umuntu yinjiye muri gare agakaraba cyangwa mu isoko kugira ngo atanduza abandi aza gukoraho cyangwa na we akiyanduza indwara ziterwa n’umwanda. Badusobanuriye ko indwara nyinshi zikunze guterwa n’umwanda kandi umwanda uba mu ntoki kuko ziba zakoze ahantu hatandukanye.”

Karangwa Lambert wari uhagarariye Water Aid, yavuze ko muri uyu mwaka bashoye miliyoni 200 Frw mu gufasha Akarere ka Nyamagabe kubaka ibikorwa remezo by’isuku n’isukura.

Ati “Muri Nyamagabe turi abafatanyabikorwa, turi no kubaka ubwiherero ku mashuri, ibigo bimwe by’amashuri turi kubishyiraho amazi aho turi kubaka ibigega binini bifite metero kibe 90; byose ni mu mushinga umwe ufite miliyoni 200 uyu mwaka twageneye Akarere ka Nyamagabe.”

Hatanzwe kandagirukarabe 30 ku bigo by’amashuri n’izindi 15 zahawe imidugudu y’intangarugero, hatangwa n’amasabune ndetse n’udupfukamunwa.

Umuyobozi wa Radio Ishingiro, Sinabubariraga Ildephonse, yavuze ko kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda batangiye gukora ubukangurambaga kugira ngo bafashe abaturage kucyirinda kuko cyazanye n’ibihuha byinshi.

Yemeza ko ubukangurambaga bakora buri gutanga umusaruro mwiza, kuko abaturage basobanukiwe uko icyorezo cyandura ndetse n’uko bakumira ubwandu.

Abaturage basobanuriwe ko umuntu agomba gukaraba intoki n’amazi meza ndetse n’isabune akamara amasegonda ari hejuru ya 20 kugira ngo yizere ko azisukuye neza.

Abakinnyi b'Ikipe y'Amagaju bafashije mu bukangurambaga bugamije gutoza abaturage gukaraba intoki no kwimakaza isuku
Hatanzwe ibikoresho bizafasha abaturage kugira isuku bakaraba intoki kenshi gashoboka
Bibukijwe ko gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune bakwiye kubigira umuco
Abana bato nabo batojwe gukaraba intoki no kugira umuco w'isuku muri byose
Ubukarabiro bwubatswe bwashyizweho n'igice cyagenewe abafite ubumuga
Umuhanzi Makanyaga Abdoul yakanguriye abaturage kwimakaza isuku nk'isoko y'ubuzima
Umuyobozi wa Radio Ishingiro, Sinabubariraga Ildephonse, atanga ibikoresho bifasha mu kwimakaza isuku

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .