Nyamagabe: Imiryango ibihumbi 11 iba mu nzu zimeze nka nyakatsi igiye gufashwa kuzivugurura

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, hari gushakwa uko imiryango igera ku bihumbi 11 iba mu nzu zimeze nka nyakatsi yafashwa kuzivugura kugira ngo ibashe gutura neza mu nzu zifite isuku kandi zibereye ikiremwamuntu.

Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, kuri uyu wa Kabiri ubwo habaga igikorwa cyo guha imiryango 20 yo mu Murenge wa Kitabi amabati yo gusakaza inzu ndetse n’inzugi n’amadirishya byo guzikingisha.

Muri icyo gikorwa cyakozwe n’Umuryango SOS Children’s Villages Rwanda, hatanzwe amabati 600, amadirishya n’inzugi byo gukinga inzu 20 ndetse imiryango 40 igabirwa inka mu rwego rwo kuyifasha kubona amata yo kunywa n’ifumbire yo guhingisha.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’uwo muryango, Gakwaya Jean, yavuze ko bafasha imiryango kugira ngo abana bayirimo barererwe mu ngo nziza kandi bafite ibibatunga bihagije.

Ati “Inshingano zacu ni ukurengera abana no kubarinda kugira ngo barererwe mu miryango bakunzwe batekanye kandi bubashywe. Kugira ngo ibyo bishoboke ni ugushyigikira ababyeyi n’imiryango kuko abana benshi bajya mu mihanda ni ho bikomoka. Ntabwo rero umwana yarerwa neza avirwa cyangwa adafite aho aba cyangwa atarya.”

Umwe mu babyeyi bahawe amabati, inzugi n’amadirishya witwa Kanamugire Petronile, yavuze ko akimara gusenyerwa inzu ya nyakatsi yatangiye kubaho mu buzima bwo gusembera. Yishimira ko noneho agiye kubona aho kuba heza agashyira ingufu mu gushaka icyamuteza imbere.

Ati “Bampaye inka none n’ubu bampaye amabati yo gusakaza inzu ndetse n’inzugi n’amadirishya byo kuyikingisha; bigiye kumfasha gutuza n’abana banjye kuko tugiye kubona aho kuba heza ubundi dukore twiteze imbere. Mba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko ndashaka gukora nkakivamo nkajya nko mu cya gatatu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2019 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, basoje ikibazo cyo kubakira abatagira aho kuba aho bubatse inzu 426 bakaba basigaje icyo gufasha ababa mu nzu zimeze nka nyakatsi kuzivugurura.

Ati “Ariko ubu turacyafite inzu nyinshi zigera ku bihumbi 11 mu Karere izo twita ko zimeze nka nyakatsi; abo rero nibo dushishikariza kuzivugurura. Uyu munsi hatewe inkunga abaturage bahabwa ibikoresho byo kuvuguruza inzu no kuzisana, tukaba tuzakomeza kubashishikariza kuzivugurura kandi dusaba n’abafatanyabikorwa kugira ngo dufatanye kuko imibereho myiza twifuriza umuturage ntabwo yagerwaho agituye nabi.”

Meya Uwamahoro yasabye abahawe inka kuzifata neza kugira ngo babone amata yo kunywa n’ifumbire yo guhingisha, bite ku bana babo babarinde imirire mibi.

Buri wese yahawe amabati 30, inzugi ebyiri n'amadirishya abiri
Hatanzwe amabati 600, amadirishya n’inzugi byo gukinga inzu 20
Abahawe inka basabwe kuzifata neza kugira ngo babone amata yo kunywa n’ifumbire yo guhingisha

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .