Nyanza: Batatu bakekwaho kwica umugore bamushinja kuroga batawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ukwakira 2020 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwica umugore witwa Karwera Peruth ku wa 16 Ukwakira 2020, bamuziza ko ngo yaroze umugore w’umwe muri bo.

Abatawe muri yombi ni Ndayishimiye Samuel, Ntaganda Jean na Gisubizo Emmanuel bakurikiranweho icyaha cyo kwica.

Iki cyaha cyakorewe mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira mu Kagari ka Migina, Umudugudu wa Bugina.

Ubutumwa RIB yashyize kuri Twitter bugira buti “Abakekwa bafungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kibirizi mu Karere ka Nyanza mu gihe bagikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

RIB yasabye abanyarwanda ko bagomba gucika ku muco mubi wo kwihanira ahubwo bakagana inzego z’ubutabera zikabarenganura mu gihe bumva ko bakorewe icyaha.

Ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .