Nyanza: Gitifu w’Akagari aravugwa mu bagize uruhare mu gutera ibyuma umusore urembeye mu bitaro

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 13 Nzeri 2020 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Umusore w’imyaka 22 y’amavuko witwa Munyehirwe Nuuru wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza arembeye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, nyuma yo gukubitwa no guterwa ibyuma n’abantu umuryango we uvuga ko byagizwemo uruhare n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibinja, Kayirangwa Clarisse.

Munyehirwe Nuuru yari asanzwe abana n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Kamatovu mu Kagari ka Gahondo mu Murenge wa Busasamana. Ni umunyeshuri kuko yari ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Nyina witwa Mukashema Leatitia yabwiye IGIHE ko umuhungu we yakubiswe anaterwa ibyuma n’abantu barimo uwitwa Semana Jean Claude ari we mugabo w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibinja, Kayirangwa Clarisse.

Ati “Bamusanze mu rugo nka saa Sita baramukubita bamujya mu ishyamba riri mu kabande bamutera n’ibyuma. Abamukubise barimo umugabo wa Gitifu w’Akagari ka Kibinja ariko uwo mugabo yari amaze ibyumweru bibiri azana n’umugore we (gitifu w’akagari ka Kibinja) guhiga umuhungu wanjye ngo yarabibye, bavuga ko ngo yabibye ishuka.”

Akomeza avuga ko kuba umwana we baramushinjaga ubujura, nta burenganzira bafite bwo kumukubita no kumutera ibyuma ahubwo bagombaga kumuregera inzego zibishinzwe agahanwa binyuze mu butabera.

Mukashema avuga ko umwana we akimara gukubitwa no guterwa ibyuma yajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza nabyo bimwohereza kuri CHUB kuko yari arembye.

Avuga ko kumuvuza bimaze kumutwara amafaranga menshi kandi muri iki gihe yahagaritse akazi ke k’ubucuruzi kugira ngo abanze arwaze umwana we.

Ati “Ndamurwaje kandi mba nsaba Imana ngo imfashe azakire; ibindi ni ukubiharira ubutabera kuko ikimpangayikishije ni ubuzima bwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibinja, Kayirangwa Clarisse, yabwiye IGIHE ko nta ruhare yagize mu gukubita no kutera ibyuma Munyehirwe Nuuru.

Ati “Nta ruhare nabigizemo. Umugabo wanjye ari kuri Sitasiyo ya RIB muri Busasamana mwahagera mukamubaza.”

Kugeza ubu abantu bane aribo Semana Jean Claude (umugabo wa gitifu wa Kibinja); Nkizamakuba Iddy; Kamanzi Damien na Musabyimana Hamard bakunda kwita Kadogo nibo batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwo musore.

Umuvugizi wa RIB w’Umusigire, Dr Murangira B. Thierry, avugana na IGIHE yemeje ayo makuru ko bafashwe tariki 5 Nzeri 2020 avuga ko iperereza rikomeje.

Kugeza ubu dosiye z’abo bagabo uko ari bane zamaze gushyikirizwa Ubushinjacya nabwo bwamaze kuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana; bazaburana ku ifunga n’ifungurwa by’agategayo ku wa 17 Nzeri 2020.

Abo mu muryango wa Munyehirwe baganiriye na IGIHE bavuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibinja, Kayirangwa Clarisse, na we akwiye gukorwaho iperereza ku bijyanye n’ihohoterwa uwo musore yakorewe kuko ari mu bari bamaze igihe bamushakisha bamushinja ubujura.

Ibiro by'Akagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .