Nyaruguru: Abanyeshuri babuze uko bigira mu rugo kubera kutagira radiyo batangiye kuzihabwa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 Nzeri 2020 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bwatangiye guha radiyo abanyeshuri babuze uko bigira mu rugo muri ibi bihe bya Coronavirus kubera kutazigira.

Ni igikorwa cyatangiriye mu Mirenge ya Kibeho na Munini kuri uyu wa Kane, bikaba biteganyijwe ko kizakorerwa mu mirenge umunani muri 14 igize Akarere ka Nyaruguru ariyo Kibeho, Munini, Rusenge, Ngoma, Mata, Nyabimata, Cyahinda na Busanze.

Abanyeshuri bazahabwa radiyo 1080 zikoreshwa n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, abarimu bahabwe telefoni zigezweho (smartphones) 70 ndetse hatangwe n’ibikoresho by’isuku ku banyeshuri b’abakobwa. Byose bifite agaciro ka 15 300 000 Frw.

Akarere ka Nyaruguru kabinyujije ku rukuta rwa Twitter katangaje ko icyo gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri n’abarimu gukurikira amasomo bari mu rugo.

Ubwo butumwa bugira buti “Ku bufatanye na Plan International twatangiye igikorwa cyo guha abanyeshuri radiyo 1080 zikoresha ingufu z’imirasire y’izuba na telefoni zigezweho 70 mu rwego rwo gufasha abanyeshuri n’abarimu gukurikira amasomo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi n’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, mu gihe bari mu rugo birinda ikwirakwira rya COVID-19.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko bahereye ku mirenge umunani ariko ubushobozi nibuboneka bazakomereza n’ahandi.

Ati “Twahereye kuri iyi mirenge umunani dusanga hari abana bagera ku 1080 badashobora kubona uburyo bwo gukurikira biriya biganiro bitangwa kuri radiyo. Bazahabwa radiyo ariko hari na telefoni 70 zigezweho zizahabwa abarimu.”

Yasobanuye ko telefoni 50 zizahabwa abarimu basanzwe naho 20 zihabwe abigisha mu mashuri y’incuke kandi bazashyirirwamo uburyo (applications) bubafasha kubona amasomo bigisha.

Biteganyijwe ko gahunda yo gutanga ibyo bikoresho byose izaba yarangiye mu cyumweru gitaha.

Tariki ya 15 Werurwe 2020, amashuri yose mu Rwanda yarafunzwe nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Kugeza ubu igihe amashuri azafungurira ntikizwi ariko harimo kwitegurwa uko bizagenda nafungurwa hongerwa ibyumba mu kugabanya ubucucike no kuyagezaho amazi mu rwego rw’isuku.

Mu gufasha abanyeshuri kutibagirwa amasomo, Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) cyashyizeho uburyo bufasha abari mu rugo kwiga hifashishijwe televiziyo na radiyo ndetse na internet mu buryo bwa e-learning.

Abanyeshuri bo mu Karere ka Nyaruguru babuze uko bigira mu rugo kubera kutagira radiyo batangiye kuzihabwa
Igikorwa cyo guha radiyo abanyeshuri cyatangiriye mu Mirenge ya Kibeho na Munini
Ni igikorwa Akarere ka Nyaruguru gafatanyije na Plan International
Radiyo bahawe zikoresha ingufu z'imirasire y'izuba
Umwe mu bana bari barabuze uko bigira mu rugo kubera kutagira radiyo yayihawe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .