Onomo Hotel Kigali yahawe icyangombwa cya hoteli ifite isuku kandi itekanye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’inzobere z’Ikigo gitsura Ubuziranenge ku Isi, Bureau Veritas, Onomo Hotel Kigali yahawe ikirango kiyemeza nka hoteli ifite isuku kandi itekanye ku bayigana baturutse hirya no hino ku Isi.

Ubu bugenzuzi bwakozwe hibandwa mu kugenzura ibijyanye n’ubwiza, isuku, ituze n’ibidukikije.

Iyi hoteli yahawe iki cyemezo kizwi nka ‘safeguard certification’, nyuma y’uko cyagiye gihabwa andi mahoteli 21 y’Ikigo Onomo Hotel Group arimo Onomo Hotel Conakry, Lomé, Douala, Bamako, Onomo hotel Casablanca City Center n’andi.

Bureau Veritas yahaye Onomo hotel Kigali iki gihembo nyuma y’igenzura ry’ibyiciro bibiri ryakozwe n’inzobere zayo. Mu cyiciro cya mbere izi nzobere zagenzuye ingamba zashyizweho na Onomo Group hagamijwe kwirinda no kurinda abakiliya COVID-19.

Mu cyiciro cya kabiri izi nzobere zageze aho iyi hoteli ikorera kugira ngo zirebe uko izi ngamba zishyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi wa ONOMO Hotels Group, Cedric Guilleminot, yavuze ko guhabwa iki gihembo bihamya umuhate bafite mu kwita ku bakiliya babo.

Ati “Ubu bufatanye bugaragaza ubushake bwacu nka hoteli, bwo guha abakiliya bacu serivisi nziza ndetse no gushyiraho uburyo bwiza bw’imikorere ku bakozi bacu. Kungukira mu bunararibonye bw’urwego rukomeye ku Isi ni byo bituma abakozi bacu, abafatanyabikorwa n’abakiliya bacu dushyiraho urwego rwo hejuru rw’imikorere inoze muri hoteli zacu zose.”

Ubuyobozi bwa Onomo Hotel Kigali buvuga ko guhabwa iki cyangombwa bizabongerera amahirwe muri iki gihe cya COVID-19, aho abagana amahoteli bose baba bashaka ahantu hatuma bizera ko isuku n’ituze ryabo bicunzwe neza.

Bureau Veritas ni kimwe mu bigo byashyizeho ibyo hoteli igomba kuba yujuje kugira ngo yemezwe nk’ifite isuku kandi itekanye ku bayigana, by’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 yagize uruhare mu gushyira amabwiriza agenderwaho na za guverinoma mu gufungura amahoteli nyuma y’igihe yari amaze afunze.

Bimwe mu bigenderwaho n’iki kigo harimo uburyo bufasha abakiliya kwicara bahanye intera no kubahiriza izindi ngamba zo kwirinda COVID-19, gukora isuku buri kanya no gutera imiti isukura ndetse n’uburyo hagenzurwa uburyo aya mabwiriza yose ashyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Onomo Hotels Group, Souleymane Khol, avuga ko kubera icyorezo cya COVID-19 ari ngombwa ko amahoteli ashyira imbaraga mu kwimakaza isuku kugira ngo yizere ubuzima bwiza bw’abakozi n’abakiliya babo.

Souleymane avuga ko bakoresheje umuhate kugira ngo hoteli 21 z’ikigo akorera zibone iki cyangombwa.

Onomo Hotel Kigali yatashywe ku mugaragaro mu 2018, iherereye mu Karere ka Nyarugenge ugisohoka mu mujyi rwagati ahazwi nka Sopetrade. Ifite ibyumba 109, birimo 10 icumi bifite n’ibikoni, byakira imiryango. Yuzuye itwaye miliyoni $20. Uyirimo nta rungu, ifite internet yihuta ya 4G ndetse umutekano w’abayisura urizewe!

Iyi hoteli y’inyenyeri eshatu yubakishijwe imirimbo ijyanye na gakondo y’u Rwanda mu mitako y’imigongo, ibiseke n’ibishushanyo by’ubugeni bikoreshejwe amase avanze n’ibyondo biri mu mabara yizihiye ijisho.

Onomo Hotel Kigali yemejwe nka hoteli irangwamo isuku n'ituze
Hashyizweho uburyo abahasohokera bashobora kwicara bahanye intera
Onomo Hotel Kigali itatswe n'imigongo igaragaza umuco Nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .