Perezida Kagame yagaragaje ko urukingo rwa COVID-19 ari rwo rubitse icyizere cy’izahuka ry’ubukungu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko iboneka ry’urukingo rwa COVID-19 ari rwo rushingiyeho icyizere cy’izahuka ry’ubukungu no kuba abantu bose basubira mu mirimo, bityo umunsi rwabonetse rukwiye gusaranganywa mu buryo bungana, hakazirikanwa abakeneye kwitabwaho kurusha abandi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu nama yagarukaga kuri gahunda izwi nka Access to COVID-19 Tools (ACT) Accelerator, nk’ubufatanye bw’bihugu n’imiryango mpuzamahanga bugamije kwihutisha ikorwa n’ikwirakwiza riringanije ry’ibikoresho bipima COVID-19, imiti n’inkingo.

Ni inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwibasira Isi muri iki gihe.

Perezida Kagame yagaragaje ko ACT-Accelerator ari imwe muri gahunda zikomeye ziriho muri iki gihe cyangwa se zabayeho, ashimira inzego zirimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, biri gushyigikira inkingi iyi gahunda yubakiyeho.

Yakomeje ati "Buri nkingi yose ni ingenzi, ariko ijyanye n’urukingo ni yo ishingiyeho icyizere cyo kuzahura ubukungu bwacu n’abaturage bagasubira mu mirimo. Binyuze muri ubu buryo bushya, dushobora kwizeza ko ikwirakwizwa ry’urukingo rikozwe mu mucyo kandi mu buryo bungana. Ibyo bizatuma ibikorwa by’ubukungu bisubukurwa, kandi twese bitubyarira inyungu.”

“Bizanatuma kandi twizera ko inkingo n’ibindi bijyanwa aho bikenewe cyane kurusha ahandi. Ibihugu bimwe biri mu byago kurusha ibindi. Ndetse abaturage bamwe mu bihugu byabo bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye. Ni ngombwa ko hitabwa ku hugarijwe kurusha ahandi.”

Perezida Kagame yanagarutse ku buryo u Rwanda na Afurika bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, avuga ko gutsinda cyangwa kunanirwa bishingiye ku kubaka ibikorwa remezo bishobora gufasha mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima mu buryo burambye.

Yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gufatanya n’ibindi bihugu, kugira ngo iyi gahunda izabashe kubyara umusaruro uko bikenewe.

Ibigo bitandukanye bikomeje gukora ubutaruhuka bishakisha urukingo rwa Coronavirus, gusa biheruka gutangazwa ko igeragezwa rya nyuma ry’urukingo rwa coronavirus rwakozwe n’uruganda rw’imiti AstraZeneca na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza, ryabaye rihagaritswe nyuma y’uko umwe mu barugeragerezwagaho mu Bwongereza rwaba rwaramugizeho ingaruka mbi.

Uruganda AstraZeneca rwavuze ko uko kuba igeragezwa rihagaritswe ari "ibisanzwe" mu gihe habayeho "uburwayi budasobanutse", bityo haba hakenewe isesengura ryihariye, kugira ngo hakorwe urukingo rwizewe kandi rutekanye.

Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe akaba na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, muri iyi nama kuri ACT Accelerator yavuze ko kuva iyi gahunda yatangizwa muri Mata uyu mwaka yatanze umusaruro, ndetse hari byinshi biyitezweho mu gihe kiri imbere.

Yavuze ko ari ngombwa ko Afurika iba umufatanyabikorwa mu nkingo za Coronavirus zirimo gutunganywa muri iki gihe.

Ati "Igerageza ry’inkingo ku bantu rikeneye no kureba ku Banyafurika, kugira ngo hizerwe ko izo nkingo zitanga umusaruro ku Banyafurika. Ntabwo twabasha kugera kuri serivisi z’ubuzima kuri bose mu gihe urukingo rwa COVID-19 rwajya ruboneka gusa ku bihugu bifite amikoro ahagije mu bushakashatsi, gukora ibintu no kubikwirakwiza."

"Igihe cyose umuntu yaba akigaragaramo Coronavirus ku Isi, kure hose yaba ari, twese twaba turi mu byago byo kongera kurwara COVID-19. Niyo mpamvu dukwiye guharanira ko buri wese agezwaho urukingo kandi hose rukahagerera rimwe."

Ramaphosa yavuze ko ibihugu bigomba gukoresha ibikorwaremezo bihari, hagakorwa ubushakashatsi buganisha ku rukingo rwizewe kandi rukora neza, kandi ibigo bibigiramo uruhare bikoroherezwa ngo hato bitagira impungenge z’ibihombo byaterwa no gushakisha urukingo.

Yakomeje ati "Dukwiye gushishikariza n’abantu kugira uruhare mu igerageza z’inkingo zitandukanye."

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko mu gihe abantu biteze byinshi ku rukingo rwa COVID-19, igihe rwabonetse rugomba gufatwa nk’umutungo rusange, rukaboneka kuri bose mu buryo buhendutse, "kubera ko COVID-19 itita ku mipaka."

Yasabye ibihugu kongera amafaranga bitanga muri izi gahunda, aho igitangizwa hashowemo miliyari $3, ariko ubu ngo hakenewe nibura miliyari $35 kugira ngo ibikorwa bibashe kwaguka, harimo miliyari $15 zikenewe mu mezi atatu ari imbere.

Iyi gahunda yatangijwe muri Mata 2020, ihuriza hamwe za guverinoma, abahanga mu by’ubumenyi, abakora ubucuruzi, imiryango itari iya leta, abagiraneza n’imiryango mpuzamahanga ikora ibijyanye n’ubuzima nka Bill & Melinda Gates Foundation, CEPI, FIND, Gavi, Global Fund, Unitaid, Wellcome, OMS, Banki y’Isi na Global Financing Facility.

Ni inzego zashyize hamwe imbaraga zigamije gushaka uburyo bwo guhagarika icyorezo cya COVID-19, binyuze mu gushyigikira ikora n’ikwirakwiza riringaniza ry’uburyo bwo gupima, kuvura no gukingira icyo cyorezo.

Kugeza ubu hirya no hino ku Isi abamaze kwandura COVID-19 ni miliyoni 28, abo imaze guhitana ni ibihumbi 909, mu gihe abasaga miliyoni 20 bamaze kuyikira.

Mu Rwanda abamaze kwandura ni 4,460, abamaze gupfa ni 21 naho abakize ni 2,325.

Perezida Kagame yagaragaje ko urukingo rwa COVID-19 rukwiye gutangwa kuri bose, hitawe ku bibasiwe kurusha abandi
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus
Perezida Ramaphosa yasabye ko Abanyafurika bazirikanwa mu igerageza ry'urukingo rwa COVID-19, kugira ngo ruzabe rwizewe
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, bakurikiye inama
Perezida Kagame yitabiriye inama kuri COVID-19 kuri uyu wa Kane
Iyi nama yabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .