00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yahishuye impamvu abasirikare bahabwa imyitozo ikomeye, ishobora no kubabaza umubiri

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yabwiye abanyeshuri bitegura kuba ba ofisiye muri RDF, ko impamvu bahabwa imyitozo ikomeye ari ukugira ngo bategurwemo abantu banoza ibyo bakora, kandi bigira umusaruro mu bindi byose bakora bitari n’igisirikare.

Yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyeshuri bari ku masomo ya gisirikare abategurira kwinjira uri RDF ku rwego rwa ofisiye, mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera. Barimo abari gukurikira n’andi masomo arimo ubuganga cyangwa kuba ba enjeniyeri.

Yakomeje ati “Abategura kuba ba ofisiye iyo mukora amahugurwa hari ibintu babakoresha rimwe na rimwe ukibwira ko bigamije gusa kugutera uburibwe. Oya, hari impamvu. Ni ukukuremamo imyumvire ko umubiri wawe ushobora kwakira ibintu byinshi, ntufate ibintu nk’ibiri aho, kanguka, hora witeguye kandi nyuma ya byose, ubuzima ntabwo bworoshye nk’uko twese tubyifuza.”

Perezida Kagame yavuze ko umusirikare aba agomba kunyura mu bigeragezo bisa n’ibyo ashobora kuzacamo, ku buryo umunsi abigezemo abasha kubirenga mu buryo bworoshye, kurusha uko byari kugenda iyo atabinyuramo mbere.

Yakomeje ati “Ariko ikindi, bigamije kunoza neza ibyo ukora byose nubwo byaba ari ibintu byoroheje, kubera ko binagira uruhare ku bindi byose ukora. Bivuze ko iyo bakubwiye ngo hagarara weme, impuzankano yawe uyigorore, icye, genda neza, biguha icyizere, bigushyira ku rundi rwego rwo kumva ngo niba ndi kugenda kuki ntagendera inzira imwe?”

Ni ibintu ngo bagomba kwifashisha no mu yindi mirimo bajyamo, niba ari muganga akita ku barwayi uko bikenewe, na enjeniyeri haba mu bukanishi cyangwa amashanyarazi akanoza ibyo akora.

Perezida Kagame yakomeje ati “Muri mwe haba hari uwumvise abaganga bamwe babaga umurwayi, nyuma akibagirirwa ibikoresho bimwe mu murwayi? Mwigeze mubyumva? [Bati ‘Yes Sir’ (yego Nyakubahwa)] Yego narabyumvise. Ibyo bivuze ko ari umuganga utekereza neza, witeguye neza umurimo we, yakora ibyo? Oya!”

“Ariko no mu bindi bintu, ba anjeniyeri bamwe bagakora ku mashini, nyuma bagatekereza ko birangiye, bamwe ugasanga bibagiwe kureba niba ibintu byakozwe neza, bakumva ko byakozwe n’umuntu ubizi, ibintu byose biri ku murongo. Watangira kugira icyo ukora, byose bigahita bipfa, bagenzura bagasanga hari icyuma yibagiwe gusubizamo cyangwa kitari gifunze neza, kandi bimwe bishobora guteza impanuka, bishobora kwica abantu, ibyo ni ibintu bibaho mu buzima.”

Yavuze ko ikigamijwe ari ukugabanya bene ibyo ikorwa, ndetse aho bishoboka amakosa nk’ayo ntabe.

Yakomeje ati “Biriya rero munyuramo ni ukukwibutsa ngo n’ubuntu butoya, ni ugusasa, ntibabigisha gusasa uburiri? Waba wabyutse ntusige ibintu ubizingazinze nk’aho hahoze haryamye abantu mu mutwe batari bazima. Usubira inyuma ukabitunganya. Buriya bikwiye kujya muri buri kintu cyose mukora.”

Perezida Kagame yavuze ko mu mikorere y’umuntu hari ubwo ibintu byose bituzura ijana ku ijana, ariko bikwiye kuba bigaragara ko yakoze uko ashoboye kose.

Ati “N’izi ntambara turwana rimwe na rimwe, zigomba kugaragariramo ubumenyi bwacu, ubushake bwacu, imikorere yacu. Niba wari ku rugamba, birashaka ngo urwane ugere hejuru y’ibiringaniye, kuko iyo bigiye munsi, bivuze ko umwanzi arakumerera nabi. Ibyo rero ni umuco twifuza ko twagira nk’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda, nk’Abanyarwanda, aho turi hose tukaba ariko tubyumva, kandi bihera ahangaha.”

Ibyo yabihuje n’umugani uvuga ko umwana apfira mu iterura, kuko aba banyeshuri mu rwego rw’umwuga bakiri mu iterura, ku buryo nta we ugomba kuhangirikira.

Yabasabye ko akazi ko kubarera kagomba gukorwa neza, ndetse ko n’ibyo bakeneye gukoresha mu kwiga bishobora kuba bitaraboneka, buri munsi haba hashakishwa amikoro ngo biboneke kandi ko bitazigera bihagarara.

Ati “Ariko namwe mukomeze mugire wa muco wo kuvuga ko dushobora kugera kuri byinshi, bisumba cyangwa birenze n’amikoro dufite.”

Perezida Kagame yashimiye abarimu babigisha baba ari abasanzwe muri RDF n’abaturuka hanze, avuga ko bashaka ko umubare wabo wiyongera ndetse ibyangombwa bakeneye bikaboneka uko bishoboka.

Perezida Kagame aganira n'abitegura kuba ba ofisiye muri RDF kuri uyu wa Kane
Ni ikiganiro cyanitabiriwe n'abayobozi bakuru ba RDF
Perezida Kagame yakira ibitekerezo by'abanyeshuri
Iki kiganiro cyabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako kuri uyu wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .