Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abasenateri batandatu bashya (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abasenateri batandatu bashya, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Mugisha Alexis, Mukakarangwa Clotilde, Twahirwa Andre na Uwizeyimana Evode, bashyizwe mu myanya nyuma y’umwaka umwe abandi basenateri batangiye manda.

Aba basenateri basimbuye Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite bari barashyizweho na Perezida wa Repubulika nyuma y’abandi, ari nayo mpamvu basoje manda nyuma ya bagenzi babo.

Mugisha Alexis na Mukakarangwa Clotilde bo basimbuye Uyisenga Charles na Mukakalisa Jeanne D’Arc, nabo basoje manda nyuma y’umwaka umwe kuri bagenzi babo bari batanzwe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki.

Prof Dusingizemungu Jean Pierre amaze igihe kinini ari umwalimu muri kaminuza zitandukanye, akabifatanya no kuyobora impuzamiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, Ibuka.

Ni mu gihe Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, yaherukaga kwegura muri Guverinoma nyuma yo gushinjwa guhohotera umukozi warindaga umutekano, ariko baza kwiyunga.

Kanziza Epiphanie yari Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abagore baharanira ubumwe, mu gihe Dr Twahirwa André ari umuhanga mu ndimi, umaze igihe aba mu Bufaransa.

Kuki bashyizweho nyuma y’umwaka manda ya Sena itangiye?

Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa mu Ntara, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda na babiri baturuka muri za Kaminuza cyangwa ibigo by’ubushakashatsi.

Mu miterere y’Umutwe wa Sena, nta na rimwe ijya ihagarika imirimo, bitandukanye n’Umutwe w’Abadepie. Bituma Abasenateri bajyaho mu bihe bitandukanye, ku buryo no mu bihe by’amatora hari aba bagikomeje manda yabo.

Ku wa 20 Nzeri 2019 nibwo Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane mu munani yemererwa n’itegeko, barimo Dr. Iyamuremye Augustin (ubu ni Perezida wa Sena), Nyirasafari Espérance (ubu ni Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma), Habiyakare François na Dr Mukabaramba Alvera (Visi Perezida wa Sena ushinzwe imari n’abakozi).

Abandi bane bari basigaye bagombaga kujyaho nyuma y’umwaka manda nshya itangiye, hirindwa ko habaho icyuho by’umwihariko mu nshingano yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo no kwemeza abayobozi.

Aba basenateri bashyizweho nyuma y’uko ku wa 24 Nzeri 2020 Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ryatoreye Mukakarangwa Clotilde na Mugisha Alexis kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena ndetse bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Perezida Kagame ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
Perezida Kagame yari agaragiwe na Donatille Mukabalisa uyobora Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite na Dr Iyamuremye Augustin uyobora Sena y'u Rwanda
Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nko kwambara agapfukamunwa no guhana intera
Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi guharanira kuzuza inshingano zabo n’ibibazo bihari bakabikemura
Perezida Paul Kagame yasabye abasenateri bashya kuzirikana ko abaturage babitezeho byinshi bityo ko bakwiye kubahagararira neza
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye mu nzego nkuru za Leta
Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, arahirira inshingano zo kuba Senateri
Kanziza Epiphanie wari Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abagore baharanira Ubumwe arahirira kuba senateri
Prof Dusingizemungu Jean Pierre arahirira inshingano zo kuba senateri
Perezida Kagame afata ifoto y'urwibutso na Uwizeyimana Evode
Perezida Kagame na Kanziza Epiphanie wagizwe Senateri
Perezida Kagame yafashe ifoto y'urwibutso ari kumwe n'abayobozi bashya

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .