Perezida Kagame yasabye ubufatanye bw’akarere mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 05:36
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu kugaragaza ubufatanye mu kurandura imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari, kuko amahoro ari yo musingi w’iterambere abaturage bashobora kugeraho.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yitabiriye inama ya munani y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, ICGRL, yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ni inama yabimburiwe n’uko abayitabiriye babanje gufata umunota umwe bahagurutse, bunamira Pierre Nkurunziza wahoze ayobora u Burundi, uheruka kwitaba Imana. Yanamurikiwemo imyanzuro ibi bihugu bikwiye gukurikiza, yamuritswe na ba Minisitiri b’Ingabo n’ab’ubuzima.

Perezida Kagame yavuze ko uburyo buhuriweho aribwo bwiza mu guhangana n’ibibazo byugarije abatuye aka karere, byaba iby’umutekano cyangwa ubuzima.

Ati “Hari intambwe yatewe mu kurandura imitwe itemewe yitwaje intwaro mu karere kacu, ariko hari byinshi bikeneye gukorwa. Igihe cyari cyiyemejwe cyo kuyirandura burundu cyararenze. Amahoro ni ingenzi cyane kugira ngo habashe kubaho iterambere n’uburumbuke.”

“Na none kandi, abagize uruhare muri Jenoside bahunze ubutabera ntabwo bakwiye kubona ubuhungiro aho ariho hose mu karere kacu. Bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.”

Muri Nyakanga Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bumaze gutanga impapuro 1144 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi, aho umubare munini uri muri Afurika, mu bihugu birimo Uganda na RDC.

Abo ni nabo bashibutseho umutwe wakomeje gukora iterabwoba wa FDLR, wanagiye ubyara indi itandukanye n’ubu igikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ubufatanye mu kugarura umutekano mu karere, aho ku wa 29 Nzeri 2020, Ingabo z’u Rwanda zafashe abarwanyi 19 b’Abarundi biyemereye ko bagize umutwe wa RED Tabara, binjiye ku butaka bw’u Rwanda muri metero zigera kuri 600 , banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ku gice cy’Akarere ka Nyaruguru.

Byahise bimenyeshwa ihuriro ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka, EJVM, rishamikiye kuri ICGLR ngo ribikoreho iperereza, bakazashyikirizwa u Burundi.

Perezida Kagame yashimangiye ko nta buryo bwiza bwo kugera ku ntego ziyemejwe bwaruta ubufatanye bw’ibihugu bigize ICGLR, bityo ko bikwiye kongerwamo imbaraga uko ibihugu bigenda bihangana n’imbogamizi bihura nazo.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatanu yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo ari na we uyoboye ICGLR; Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi; Perezida Felix Tshisekedi wa RDC; Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Perezida Joao Lourenco wa Angola n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Ambasaderi Muburi-Muita.

Mu itangazo ryasomwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, nyuma y’iyi nama, batangaje kurushaho gushyira imbere ibiganiro mu gushaka umuti ku bibazo byose bibangamiye amahoro n’umutekano mu karere.

Yitabiriwe kandi n’Umunyamabanya Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, washimye uburyo ibihugu bigize uyu muryango byitwaye mu bihe by’iki cyorezo cya Coronavirus.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya munani ya ICGLR
Iyi nama yahuje abayobozi mu buryo bw'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .