Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Karere, Ndayishimiye w’u Burundi we ntiyabonetse

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere iganirirwamo ibibazo by’umutekano n’ibijyanye n’ubufatanye mu iterambere mu gihe mugenzi we w’u Burundi atayigaragayemo.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa 7 Ukwakira 2020, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga nk’imwe mu ngamba yo kwirinda COVID-19.

Umukuru w’Igihugu yayitabiriye ari kumwe na João Lourenço wa Angola na Yoweri Museveni wa Uganda. Yatumiwe bigizwemo uruhare na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi.

Iyi nama yabaye nyuma y’uko yaherukaga gusubikwa ubugira kabiri kubera impamvu zari zatanzwe ku isonga hari icyorezo cya COVID-19.

Mu bakuru b’ibihugu batitabiriye iyi nama harimo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burundi, Jean-Claude Karerwa Ndenzako, yabwiye Iwacu Burundi ko Umukuru w’Igihugu atitabiriye ubwo butumire bwo kuganira na bagenzi be.

Ati "Iyo u Burundi buba buzayitabira twari kuba twarabivuze.’’

Muri iyi nama, abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, RDC, Uganda na Angola baraganira ku ngingo ebyiri z’ingenzi arizo ibibazo by’umutekano mu Karere n’ibijyanye n’ubufatanye mu iterambere.

Kuri uyu wa Kabiri habaye Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baganiriye bifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho bategura inama y’abakuru b’ibihugu.

Iyi nama ni umwanya mwiza ku bakuru b’ibihugu bo mu Karere kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Muri Gicurasi umwaka ushize, u Rwanda, RDC na Angola byemeranyije ubufatanye mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano bivugwa mu karere k’ibiyaga bigari no gufatanya mu bijyanye n’ubukungu.

Icyo gihe abakuru b’ibihugu uko ari bitatu biyemeje gufatanya mu gushaka umuti w’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC, ndetse no gukorana n’abandi bayobozi bo mu karere mu kugishakira umuti.

Aba bayobozi biyemeje kandi kongerera ingufu Inama Mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), kuko ari yo nzira nziza yo gukemura ibibazo byo mu karere, ndetse baniyemeza gukora ibishoboka byose kugira ngo imyanzuro bafashe ishyirwe mu bikorwa n’impande zose.

Uhereye ibumoso: Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni; João Lourenço wa Angola; Paul Kagame w'u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC ni bo bitabiriye inama ku bibazo by’umutekano muke mu Karere n’ubufatanye mu by’ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .