Perezida Sassou N’Guesso yasezeye Amb. Dr Habyalimana wari uhagarariye u Rwanda i Brazzaville

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 05:44
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N’Guesso, yasezeye Ambasaderi Dr Habyarimana Jean Baptiste wari umaze imyaka itanu ahagarariye u Rwanda muri iki gihugu.

Ambasaderi Dr Habyalimana yasimbuwe ku nshingano zo guhagararira u Rwanda muri Repubulika ya Congo ya Mutsindashyaka Théoneste.

Perezida Sassou N’Guesso yakiriye Ambasaderi Dr Habyalimana ku wa 13 Ukwakira 2020. Ibiganiro byabo byagarutse ku mubano mwiza u Rwanda rufitanye na Repubulika ya Congo.

Amb. Dr Habyalimana wanasezewe na Diaspora Nyarwanda muri iki gihugu yashimiye Perezida Denis Sassou N’Guesso, uruhare rwe mu guharanira umubano mwiza n’u Rwanda n’ibindi bihugu, ndetse n’uruhare we mu guharanira iterambere n’umutekano mu bihugu bya Afurika.

Ambasaderi Dr Habyalimana ni we wahagarariye u Rwanda bwa mbere muri Congo Brazzaville, kuko yatangiranye n’ifungurwa rya Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu, yafunguwe ku mugaragararo ku wa 19 Kanama 2016, n’ubwo yari yaratangiye guhagararira u Rwanda muri Gashyantare 2016.

Yahagarariye u Rwanda muri iki gihugu mu bihe bigoye, by’umwihariko ubwo u Rwanda rwakuragaho sitati y’ubuhunzi mu 2017, ibyatumye Abanyarwanda basaga 8000 bari impunzi muri iki gihugu bamburwa uburenganzira bwo kuba impunzi.

Icyakora iki kibazo cy’impunzi muri iki gihugu cyakomeje kuba ingorabahizi kuko muri Congo hakiri Abanyarwanda bakihatuye mu gihe sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda yamaze gukurwaho burundu.

Gukurirwaho sitati y’ubuhunzi, byatumye Abanyarwanda basaga 8000 batatashye mu Rwanda, basigara muri iki gihugu, bakaba bahatuye nk’abimukira batemewe n’amategeko.

Ubu ntibagihabwa ubufasha bahabwaga n’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, HCR. Mu gihe bari bacyemerewe kuba muri Congo nk’impunzi, bafashwaga mu buryo butandukanye, burimo nko kwivuza, guhabwa ibiribwa, gufasha imiryango ifite abana kwiga, n’ibindi bitandukanye bihabwa ufite ibyangombwa bimwemerera kuba mu gihugu nk’impunzi.

Mu 2011 u Rwanda na Congo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu bwikorezi bw’indege, ubucuruzi, ubukerarugendo, imiturire, imicungire y’impunzi, ingufu, umutekano, ubutabera, kurengera ibidukikije, uburobyi, ikoranabuhanga, itumanaho n’ibindi.

U Rwanda na Repubulika ya Congo bifitanye amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha n’abahamwe nabyo, yashyizweho umukono ku wa 9 Ugushyingo 2013.

Ibihugu byombi muri Nyakanga 2017 byasinyanye amasezerano y’ubufatanye azatuma buri gihugu cyigira ku kindi uburyo gishyira mu bikorwa ingamba zitandukanye z’imari n’igenamigambi; hibandwa ku kwigishanya hagati y’ibihugu byombi arimo arebana n’ibarurishamibare, igenamigambi, ishoramari, gucunga imari ya leta, gukusanya imisoro, no gusangira amakuru mu zindi nzira zose ingengo y’imari inyuzwamo kugira ngo igere ku muturage.

Ambasaderi Dr Habyalimana ni we wahagarariye u Rwanda bwa mbere muri Congo Brazzaville
Perezida Sassou N’Guesso yasezeye Amb. Dr Jean Baptiste Habyalimana wari uhagarariye u Rwanda muri Congo Brazzaville
Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N’Guesso, yasezeye Ambasaderi Dr Habyarimana Jean Baptiste wari umaze imyaka itatu ahagarariye u Rwanda muri iki gihugu
Amb. Dr Habyalimana Jean Baptiste yanasezewe n'abagize Diaspora Nyarwanda muri Repubulika ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .