Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Kabila bigamije guhosha uguhangana kw’amashyaka yabo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 Nzeri 2020 saa 05:48
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro n’uwo yasimbuye ku butegetsi Joseph Kabila, bigamije guhosha amakimbirane no guhangana kwakunze kuranga amashyaka yabo bombi.

Ibi biganiro byabereye i N’Sele mu Murwa Mukuru Kinshasa, ku wa 20 Nzeri bije mu gihe hari ubushyamirane bwa politiki hagati y’ishyaka rya Kabila, Front Commun pour le Congo (FCC) na Union pour la Démocratie et le Progrès Social (UDPS) rya Tshisekedi.

Kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi mu 2018, yagowe no gufata ibyemezo birimo no gushyiraho guverinoma nshya kuko FCC ya Kabila ariyo ifite imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko. Kugira ngo bumvikane ku bagomba kujya muri guverinoma byafashe amezi arindwi.

Imibanire y’amashyaka yabo yombi yakomeje kuzamo guhangana kwa politiki no guterana amagambo akarishye ndetse hari ahagiye habaho gukoresha imbaraga z’umubiri.

Ibi biganiro kandi bibaye mu gihe nyuma y’cyumweru Kabila afashe umwanzuro wo kujya mu mwanya w’ubusenateri nk’uko Itegeko Nshinga ribimwemerera, ibintu bamwe babonye nko kurushaho kotsa igitutu uruhande rwa Tshisekedi.

BBC ivuga ko guhura kw’aba bagabo kugamije gushakira hamwe igisubizo k’ukutumvikana no guhangana byagiye biranga aya mashyaka yabo.

Uku guhura kubaye kandi mu gihe muri uku kwezi kwa Nzeri, Inteko Ishinga Amategeko izatangira kwiga ku ngingo zitandukanye zirimo n’Itegeko ry’Amatora rusange azaba mu 2023 .

Ni itegeko abo muri FCC bifuza ko ryahinduka Perezida wa Repubulika akazajya atorwa n’abahagarariye abaturage. Ni mu gihe uruhande rwa Félix Tshisekedi, rutabikozwa kuko ruvuga ko aya ari amayeri yo gushaka gusubiza Joseph Kabila ku butegetsi.

Tshisekedi na Kabila bagiranye ibiganiro bigamije guhoshya ugushyamirana hagati y'amashyaka yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .