RIB yasubije Abanye-Congo moto eshatu zibiwe mu Bufaransa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Kanama 2019 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwasubije abaturage batatu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo moto eshatu zari zibwe mu Bufaransa.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Kanama 2019, nibwo RIB yahaye abo Banye-Congo izo moto zari zimaze igihe zaribwe zishakishwa.

RIB ivuga ko izo moto eshatu zafatiwe mu Rwanda zibwe n’Abafaransa mu Bufaransa; icyo gihe ba nyirazo bahise babimenyesha Ishami rya Polisi Mpuzamahanga.

Nyuma yo guhererekanya amakuru izi moto zaje gufatirwa mu Karere ka Rubavu mu Rwanda ku wa 16 Ukwakira 2018 hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa na Interpol.

Abaguze izo moto bashimye RIB yagaragaje ubunararibonye bigatuma babasha kuzisubirana.

Masumbuko Gerard yagize ati “Twaziguze i Kinshasa ahantu hagurishirizwa moto n’imodoka. Ubwo twari turi muri gahunda yo kuzenguruka na moto mu mijyi y’ibihugu bitandukanye irimo Kigali, Bujumbura, Dar es Salaam no muri Zambia na Angola tugomba gusoreza i Kinshasa twaje kugera mu Rwanda polisi irazifata itubwira ko zifite ikibazo.”

Icyo gihe basobanuriye Polisi uko babonye izo moto ndetse ibizeza kubafasha muri icyo kibazo.

Izi moto [buri imwe ifite agaciro k’ibihumbi 29 by’amayero] zibiwe mu Bufaransa zigenda zihererekanywa ziza kugera i Kinshasa ari naho abo baturage baziguriye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yavuze ko izi moto zafashwe ku bufatanye bwa Polisi Mpuzamahanga.

Yagize ati “Izi moto zibwe mu Bufaransa zibwa n’Abafaransa ariko ba nyirazo batanze ibirego mu bugenzacyaha bw’Abafaransa hanyuma Ishami rya Polisi Mpuzamahanga ryo mu Bufaransa rizishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa ku Isi hose bugaragaza ibintu byose byibwe ngo bitangirwe ku mipaka.”

Yakomeje ati “Ni muri urwo rwego ku wa 16 Ukwakira 2018 izi moto zagaragaye ku mupaka wa Gisenyi zinjiye mu Rwanda, kuko zari muri buryo bw’ikoranabuhanga bwa Interpol, abagenzacyaha bari ku mupaka bahise bazibona barazihagarika, batanga amakuru ku cyicaro gikuru hano nabo babimenyesha Ishami rya Polisi mpuzamahanga ryo mu Bufaransa n’iry’i Kinshasa ko zafashwe.”

Abanye-Congo bahawe moto bitewe nuko ibigo by’ubwishingizi byo mu Bufaransa byari byaramaze kwishyura ba nyir’izi moto ndetse amafaranga zari gutangwaho ngo zisubizwe muri icyo gihugu yari kurenga ayo zaguzwe.

Nyuma y’ibiganiro n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda n’ubwa Kinshasa hanzuwe ko zisubizwa abari baziguze dore ko abazibye barimo gukurikiranwa mu Bufaransa.

Masumbuko Gerard yishimiye gusubizwa moto yaguriye i Kinshasa ikaza gufatwa na Interpol
Polisi y’u Rwanda yasubije Abanye-Congo moto eshatu zibiwe mu Bufaransa
Masumbuko yuriye moto ye ayiha umugeri aragenda
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yasobanuye uko moto zibwe mu Bufaransa, zigurishwa muri RDC ziza gufatirwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .