Polisi yatahuye za restaurants zitanga inzoga muri za teremunsi no mu bikombe by’icyayi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagacuruza inzoga kandi bibujijwe, abasaba kubihagarika kuko bazakomeza gufatwa.

Mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19 yashyizweho, utubari ntabwo twemerewe gukora. Inzu zicuruza amafunguro ‘restaurants’ nizo zemerewe gukora ariko nazo abazijyamo bakubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kwirinda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, CP Kabera yashimye umubare munini w’abaturarwanda wumva ukanakurikiza amabwiriza ariko anenga abarenga ku mabwiriza bakoresheje amayeri atandukanye.

Yagize ati “Urugero, hari zimwe muri restaurants zahindutse utubari aho abantu birirwa banywa bateguye isahani ku meza bayisize ibyo kurya kugira ngo bagaragaze ko umuntu arimo gufata amafunguro. Hari n’abandi basigaye batanga inzoga muri za teremusi cyangwa mu bikombe by’icyayi.’’

“Hari abo twagiye tubona bategura ibirori bitandukanye mu ngo zabo, ndetse hari abahinduye ingo zabo utubari, naho abandi barimo kuvugurura ingo zabo bagamije kuzihindura utubari.”

CP Kabera yavuze ko ibyo bikorwa bitemewe ndetse ubifatiwemo abihanirwa cyane.

Ati “Ikindi, ni uko hari abantu barenga ku mabwiriza barangiza bakavuga ngo twari twibagiwe gusaba uruhushya cyangwa kumenyesha polisi gahunda zacu.’’

Yakomeje ati “Aba turabagira inama ko aho kugira ngo wibagirwe gusaba polisi uruhushya cyangwa kuyimenyesha gahunda zawe, uzajye wibagirwa ibyo wendaga gukora cyangwa gahunda zawe kuko polisi ntizibagirwa kugufata ndetse no kuguhana mu gihe igusanze aho udakwiye kuba uri cyangwa ukora ibitemewe.”

Mu rwego rwo gukomeza kwirinda COVID-19, Polisi igiye kongera ingufu mu bintu bitatu by’ingenzi birimo gukorana n’abaturarwanda bose mu kwigisha n’ubukangurambaga, kwirinda no gukebura abarenga ku mabwiriza yo kwirinda no gufata no guhana abarenga ku mabwiriza yashyizweho.

Mu mpera z’ukwezi gushize, igenzura ryakozwe na Polisi y’Igihugu ryasize hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ibigo bitanga serevisi zo kwakira abashyitsi birimo motel, utubari na restaurants bigera kuri 70 bifunzwe ibindi birahanwa, nyuma yo gusanga bikora binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda no gukumira COVID-19.

Raporo ikubiyemo ibyavuye muri iri genzura igaragaza ko ahakorewe igenzura hagaragaye amakosa arimo gucuruza inzoga no kuba ibice zicururizwamo byarakomeje gukora uko bisanzwe, mu gihe amabwiriza ya guverinoma agena ko bitemewe muri iki gihe.

Iyi raporo igaragaza ko kandi abantu bagera kuri 270 bafashwe banywera inzoga aha hantu hatemewe, ndetse batubahirije n’amabwiriza yo guhana intera.

Polisi y’u Rwanda yatangaje kandi ko ubucuruzi burenga 130, nabwo wasangaga budakoresha uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu gihe ibindi bigo birenga 30 bidafite ibikoresho byifashishwa mu gukaraba no gusukura intoki.

CP Kabera Jean Bosco yavuze ko Polisi izakomeza guhana abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .