Polisi yataye muri yombi batatu bakekwaho kugura insinga z’inyibano

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kugura no kugurisha insinga z’amashanyarazi ndetse n’izifashishwa mu itumanaho rya murandasi (fibre optique), yaguzwe mu buryo bw’ubujura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abafashwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwangiza ibikorwa remezo, anaburira abakeka ko Polisi ihugiye mu ngamba zo kurwanya Coronavirus bakijandika mu byaha birimo n’iby’ubujura.

Yagize ati “Aba bagabo bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwangiza ibikorwa remezo bakaba baraguze insiga z’umuriro n’iza internet zibwe. Mu rwego rwo kutarigisa imisoro mu gihe bagura bagomba gusaba inyemezabuguzi kuko abenshi muri bo usanga batazi n’abo babiguriye. Gusa ababyiba nabo bazafatwa kandi bidatinze.”

Umwe mu bakekwaho iki cyaha, yavuze ko yagiye agura izo nsinga ku batekinisiye n’abakomisiyoneri atazi ko ari inyibano.

Yagize ati “Njyewe nagiye ngura izi nsinga mubona n’abantu bazaga bakambwira ngo bafite imari nkabishyura gusa sinarinzi ko ari inyibano, ndishinja ikosa ry’uko ntigeze mbasaba inyemezabuguzi, mu gihe babinzaniraga.”

Abihuriyeho na mugenzi we nawe wayaguze muri ubu buryo , wemera ko baguze ibyibano bakanabisabira imbabazi.

Ati “Ndasaba imbabazi z’uko naguze ibijurano kandi ndagira inama umuntu waba afite igitekerezo cyo kubigura ngo arambike agapira hasi kuko atari ibintu byiza kandi nanjye ndi kubyicuza."

Icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kwangiza ibikorwa remezo nikibahama bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu ariko kitarengeje itanu, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu.

Abafashwe bavuze ko insinga bagiye bazigura mu buryo batazi
Baricuza kuba baremeye kugura insinga bafatanwe batabanje kumenya aho zaturutse
Zimwe mu nsinga zaguzwe ari inyibano harimo iz'amashanyarazi n'izifashishwa mu kubaka umuyoboro wa Internet
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yaburiye abibwira ko Polisi ihugiye mu byo kurwanya Covid-19 bagakora ibyaha

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .