Polisi yerekanye abagabo bakekwaho kwiba sitasiyo za lisanse mu gihugu

Yanditswe na Ishimwe Alain
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yerekanye abagabo umunani bakekwaho kwiba sitasiyo za lisansi zigera kuri 14 mu bice bitandukanye by’igihugu, bagatwara amafaranga n’ibindi bikoresho bitandukanye by’abakozi.

Aba bakekwaho ubu bujura uko ari umunani bakomoka mu Ntara y’Iburasirazuba, barindwi muri bo bakaba abo mu Karere ka Rubavu naho undi umwe ni uwo mu Karere ka Rutsiro.

Polisi ivuga ko ako gatsiko kateye sitasiyo za lisansi zitandukanye mu gihugu, kandi bakaba baritwazaga ibikoresho birimo amabuye, inkoni n’imihoro.

Sitasiyo aba bagabo bakwekwaho kwiba harimo iya Rubavu, Musanze, Kamonyi, Nyamata, Muhanga, ndetse bafashwe ubwo bageragezaga kwiba sitasiyo ya Muhanga.

Umwe muri bo yemereye itangazamakuru ko ibyo bikorwa by’ubujura babikoze, asobanura n’uko babikoraga.

Ati “Twarazaga turi nka batandatu tukahagera nka saa saba z’ijoro tugacanira rimwe amatoroshi, ubundi ushinzwe umutekano agahita yiruka atabaza, yamara kwiruka umuntu ushyira lisansi mu binyabiziga waraye ku izamu nawe agasohoka [muri kontwari ziba kuri sitasiyo za lisansi] noneho natwe tukinjira tukajya tukayajyana [amafaranga].”

Yavuze ko ibikoresho bitwazaga ari ibikoresho byoroheje, usibye igihe bajyaga kwiba i Nyamata, ko ari bwo bitwaje imipanga, ati “usibye nka hariya Nyamata twitwaje imipanga, ahandi twitwazaga amabuye n’inkoni.”

Mugenzi we bafatanyaga yavuze ko hari n’abandi bakoranaga batari bafatwa, barimo n’Inkeragutabara, anakomoza ku buryo bafashwemo.

Ati “Uyu mukuru wacu yaraduhamagaye ngo tuze aturangire akazi nk’uko yaduhamagaraga, noneho tumusanga i Muhanga tuhageze dusaga yafashwe. Yaduhamagaye turi babiri njye tuje dusanga bafashwe natwe dufatwa gutyo.”

Ba nyiri sitasiyo zibwe bavuze ko abakozi babo bari bamaze iminsi bakorera ku bwoba, ndetse ko bagiye bagira ibihombo bitanukanye kuko bibwe amafaranga.

Kabera Francis, ushinzwe iterambere muri Mount Meru Petrolium, yavuze ko bibwe amafaranga arenga miliyoni. Ati “Ugererenyije batwaye agera nko kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 600."

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye abafite sitasiyo gukaza umutekano bakoresha na camera, kugira ngo igihe habaye ikibazo, iperereza ryorohe.

Ati “Ikintu gikomeye cyane ni uburyo abantu baba biteguye kuri sitasiyo, [ese] batanga amakuru bate? Hari ibikorwa remezo ki byatanga amakuru? urugero hari nka CCTV camera zishobora gufata amashusho bityo ntibitware amezi abiri, [cyangwa] atatu tutarafata abantu.”

Ingingo ya 170 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, ivuga ko umuntu wagiye kwiba bigateza urupfu, ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugera kuri 15 n’ihazabu ya miliyoni eshanu kugera kuri zirindwi. Iyo ari isubiracyaha, igihano gishobora kuva ku myaka 15 kikagera kuri 20 n’ihazabu igera kuri miliyoni zirindwi.

Aba bagabo bakoraga ibikorwa by'ubujura kuri sitasiyo za lisansi zirenga 14
Polisi igira abantu abafite ibikorwa bigari kwirindira umutekano bashyiraho camera z'umutekano
Ni abagabo umunani bose bakomoka mu Ntara y'Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .