Polisi yerekanye abamotari bahinduye pulake za moto zabo mu kujijisha inzego z’umutekano

Yanditswe na Ishimwe Alain
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yerekanye abamotari umunani bahinduye pulake za moto, bakazikuraho irangi ryandikishijwe imibare, abandi bagashyiraho utuntu duhisha nimero zazo ku buryo camera za polisi zidashobora kuzibona mu gihe baba bakoze amakosa yo mu muhanda.

Moto zose zafashwe zari zifite pulake zitagaragara aho zimwe bari baraharuye imibare iri mu ibara ry’umutuku ku buryo udashobora kuyimenya. Izindi moto zo zari ziriho ibintu bihisha nimero ya pulake ku buryo hagaragara imibare imwe n’imwe.

Bamwe muri abo bamotari batangaje ko batari bazi ko ibyo bakoze ari amakosa cyane ko bo bavuze ko babishyizeho ari ugutaka moto zabo.

Umwe mu bafashwe ubarizwa muri koperative yitwa Kora Wigire Motari, yatangaje ko yashyizeho akantu gatuma pulake itagaragara atazi ko ari icyaha.

Ati “Nagashyizeho numva ari akantu k’umutako, imodoka yakubitaho kakagarura urumuri numva ko ntacyo bitwaye ariko nanjye ntekereje mbona gatuma pulake itagaragara neza.”

Umuyobozi w’Impuzamahuriro y’Abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, yatangaje ko ibi bikorwa byo guhindura no guhisha pulake bikorwa kugira ngo camera za polisi zitabafata by’umwihariko iyo itara ricanyeho usanga pulake itagaragara.

Ati “Ubutumwa twaha abamotari ni uko guhindura pulake yatanzwe n’ikigo cya leta cyangwa n’urwego runaka bitemewe haba kugira icyo uvanaho cyangwa icyo wongeraho.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko abakuba pulake cyangwa bagashyiraho ibituma zitagaragara baba bafite icyo bagamije.

Ati “Iyo ntacyo wishinja ugomba kureka nimero z’ikinyabiziga cyangwa ibirango byacyo bikagaragara nk’uko byatanzwe, ikikwereka ko haba hari icyo bagamije ni uko hari moto enye zari zimaze umwaka zishakishwa na polisi kubera amakosa atandukanye zakoze.”

CP Kabera yatangaje ko batazagarukira ku bamotari gusa ahubwo ngo bagiye no guhagurukira n’abatwara ibindi binyabiziga birimo imodoka mu kugenzura niba nta buriganya bagira.

Polisi yihanangirije abamotari, ibasaba kwirinda guhindura ibyangombwa bahawe
Pulake z'izi moto zari zarahishwe ku buryo umuntu atapfa kuzimenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .