QA Venue Solutions Rwanda yeguriwe gucunga Kigali Arena mu myaka irindwi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo QA Venue Solutions Rwanda cyasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka irindwi yo gucunga Kigali Arena, inyubako igezweho ishobora kwakira ibikorwa binyuranye bihuriza hamwe abantu bagera ku 10,000.

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, QA Venue Solutions izakorana n’amashyirahamwe y’imikino yo mu gihugu na mpuzamahanga kimwe n’abategura inama n’ibindi bikorwa binini, hagamijwe gutegura ibikorwa bizabera muri iyi nyubako.

Biteganyijwe ko QA Venue Solutions izashora miliyoni 2.4$, hagamijwe kwakira ibikorwa binyuranye kandi bikomeye.

QA Venue Solutions Rwanda yahawe gucunga Kigali Arena nyuma y’igihe gito ihawe igihembo mpuzamahanga gitangwa n’ikigo Engineering News Record (ENR) cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bihembo bya ‘Global Best Projects’ byatangwaga ku nshuro ya munani bihabwa imishinga y’indashyikirwa bitewe n’impamvu zitandukanye; uyu mwaka harebwe 30 yo mu bihugu 21 byo ku migabane igize Isi.

QA Venue Solutions Rwanda izanoza imikorere ya Kigali Arena binyuze mu gushyiraho uburyo bwo kuyicunga, kugurisha amatike, gutegura ibijyanye n’amajwi (sound), kubyaza umusaruro ibikoresho bya Made in Rwanda ku buryo umuntu uzajya ahagera azajya yizihirwa n’igihe yahamaze.

Iki kigo kandi kizahuza imbaraga n’abafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu no hanze yacyo mu gushyiraho ishuri rizafasha kongerera ubushobozi abari mu ruganda rwo gutegura inama n’ibitaramo bitandukanye.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko Kigali Arena yakiriye ibikorwa byinshi kandi neza mu mwaka imaze ifunguwe.

Ati “Iyi nyubako itegerejweho gushyira u Rwanda ku isonga mu bihugu byakira imikino n’ibindi bikorwa bibera imbere mu nzu. Mu gihe iyi nyubako ari iya mbere y’ubu bwoko mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati, Guverinoma y’u Rwanda iteganya gukorana na QA Venue Solutions mu kuzana ibikorwa bikomeye byo mu bihugu bitandukanye mu gihugu ku buryo bizazamura urwego rw’ubukerarugendo, bikanahindura igihugu igicumbi cya siporo n’imyidagaduro.’’

Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA) rishyira Umujyi wa Kigali ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu habereye kwakira inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye.

Mu gushimangira icyo cyerekezo, Kigali Arena iri mu nyubako zihanzwe amaso. Iyi nyubako yatashywe muri Kanama 2019; yakiriye ibikorwa bitandukanye birimo amajonjora y’ibanze y’irushanwa Nyafurika muri Basketbal, BAL, ndetse yanabereyemo igitaramo cyatumiwemo umuhanzi w’Umunyamerika Ne-Yo.

Umuyobozi wa QA Venue Solutions, Kyle Schofield, yavuze ko intego bafite ari iyo guteza imbere ibikorwa remezo by’imikino n’imyidagaduro muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Yagize ati “Intego yacu ni uguteza imbere Kigali Arena nk’igicumbi cyakira ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, gushyiraho ahantu hihariye hazafasha ibigo kwakira imikino, siporo zitandukanye, inama n’ibindi birori bitandukanye.’’

“Kigali Arena izafasha mu kubaka uburyo bugezweho buzatuma ibigo mpuzamahanga bishishikariza kwakirira ibikorwa byabyo mu Rwanda. Turahamagarira ibigo byo mu gihugu, mu Karere no ku rwego mpuzamahanga, gufatanya natwe mu gushaka amahirwe yatuma ishoramari ryabo ryaguka binyuze muri Kigali Arena.”

Kigali Arena iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro, yubatswe hagati ya Mutarama na Nyakanga 2019 na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa Rwanda, ari na yo yubatse Kigali Convention Centre.

Ni inyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza. Ni iya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

QA Venue Solutions Rwanda yeguriwe gucunga Kigali Arena mu myaka irindwi
Kigali Arena yubakanywe ubuhanga mu gihe gito
Imbere muri Kigali Arena hari aho abantu bashobora kwicara bakaganirira
Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza
Imigongo iri mu bitatse Kigali Arena
Uko Kigali Arena igaragara mu masaha y'ijoro
Kigali Arena iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .