Radisson Hotels Group yatangije uburyo buzafasha abantu gukora inama n’ibirori hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Ikigo Radisson Hotel Group kizobereye mu bijyanye no gutanga serivisi z’amahoteli no kwakira inama, cyatangije serivisi ya Hybrids Solutions izafasha abasanzwe bakigana kubona uburyo bwiza bwo gukora inama n’ibirori hifashishijwe ikoranabuhanga, abantu bagakoresha amajwi n’amashusho mu gutumanaho.

Iri koranabuhanga rya Hybrid Solutions rigizwe n’ibice bibiri, birimo Hybrid Meetings, ikaba umuyoboro uzakoreshwa mu bikorwa by’inama n’ibirori hifashishijwe ikoranabuhanga, na Hybrid Rooms, izafasha abitabiriye inama kuzikorera ahantu hatekanye, hatuje kandi hari ibikoresho byose bikenewe kugira ngo inama ibashe gukorwa, inagende neza.

Umwihariko wa serivisi ya Hybrid Rooms, ni umudendezo, umutuzo, ndetse n’uburyo uhaherewe serivisi aba ashobora kubona ibikenewe byose birimo murandasi yihuta, mudasobwa n’ibikoresho byayo, indangururamajwi, imashini ivubura inyandiko n’ibindi nk’icyayi n’ikawa. Hybrid Rooms kandi ishobora gukoreshwa n’ingeri zose z’abantu, barimo abashoramari, abakerarugendo, abashaka kuruhuka n’ibindi byiciro binyuranye, bitewe n’icyo umuntu yifuza.

Ikoranabuhanga rya Hybrid Meetings na ryo rizatuma abakora inama n’ibirori bashobora kubikora mu buryo bworoshye, kuko bashobora kuganira nk’abari kumwe mu gihe cy’inama cyangwa ibirori runaka.

Ubu buryo bwemerera imbaga y’abantu gukurikira ibikorwa biri kuba, kandi bakabigiramo uruhare binyuze mu gutanga ibitekerezo n’ubundi buryo bubanogeye.
Ikoranabuhanga rya Hybrid Meetings rizarushaho gufasha abantu gukomeza ibikorwa byabo batazitiwe n’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, zatumye ibikorwa bihuriza abantu benshi hamwe bihagarikwa ku Isi yose.

Umuyobozi Mukuru Wungirije, ukuriye Ibikorwa bya Radisson Hotel Group mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika, Tim Cordon, yavuze ko Hybrid Meetings izafasha abantu gukomeza gukora gahunda zabo nta nkomyi.

Yagize ati “Twishimiye gutangiza ku mugaragaro Hybrid Meetings. Ije gukuraho nyinshi mu mbogamizi zatumaga abantu batabasha gukora inama n’ibirori. Kubera icyorezo cya COVID-19, abantu benshi ntibemerewe guhurira hamwe. Twumva neza uburyo guhura kw’abantu ari ingenzi, niyo mpamvu twatangije Hybrid Meeting kuko izafasha abantu gukomeza gukora inama n’ibirori.”

Mu gukora iri koranabuhanga, Radisson Hotel Group yifatanyije n’ikigo cya Zoom, kizobereye mu itumanaho ry’amashusho rihuriza hamwe abantu benshi bari ahantu hatandukanye, ibi bituma ubu buryo bugira umutekano usesuye.

Inararibonye za Radisson Hotel Group mu mitegurire y’inama zikazajya zifasha abategura inama bifashishije uburyo bwa Hybrid Meetings bari mu bice bitandukanye by’isi, kugira ngo inama zabo zitange umusaruro kandi zigende neza, bigakorwa hifashishijwe amashusho n’amajwi acyeye.

Ikoranabuhanga rya Hybrid Solutions riri kuboneka muri hotel 50 z’iki kigo ziherereye ku mugabane w’i Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika, ariko rikazagenda rikwirakwizwa no mu zindi hoteli z’iki kigo kugeza mu mwaka wa 2021.

Mu bihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza abatuye Isi, Ikigo Radisson Hotel Group cyashyize imbaraga nyinshi mu bugenzuzi bw’ibikorwa byacyo, yaba iby’ubuziranenge, isuku n’ibindi bitandukanye. Muri Gicurusi, iki kigo giherutse kugirana ubufatanye n’ikigo cya SGS, kizobereye mu by’ubugenzuzi mpuzamahanga, kugira ngo hashyirweho uburyo bwizewe bwo kugenzura isuku y’abakiliya basura hoteli za Radisson Hotel Group.

Ibi byatumye hashyirwaho uburyo bwo gusukura buziyongera ku bwari busanzwe bukoreha n’iki kigo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Kuri ubu, ku miryango ya hoteli zose za Radisson Hotel Group, hari ahasukurirwa intoki, imyambaro y’ubwirinzi, ibirahuri bitandukanya ibice runaka ndetse n’amasukura ahoroho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Ni mu gihe kandi abakozi n’iki kigo na bo bahuguwe byimbitse ku buryo bw’isukura, byose bigamije guha umutekano abakiliya ba Radisson Hotel Group no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Radisson Hotels Group ni ikigo gifite amahoteli mu bihugu 120 ku Isi, birimo n’u Rwanda. Izi serivisi cyatangije zizarushaho gufasha abantu hirya no hino gukomeza ibikorwa byabo batazitiwe n’ingamba zo kwirinda Coronavirus, zatumye ibikorwa byo guhura no gusabana bihagarikwa.

Raddison Hotel Group, ifite Raddison Blu Hotel mu Rwanda, yatangije uburyo bwa Hydrib Meeting buzafasha abantu gukora inama n'ibirori hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .