RDB igiye gucyemura ikibazo cy’umutungo mu by’ubwenge hagati y’ibigo bikora inkweto za Made in Rwanda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwiyemeje gucyemura ikibazo cy’ihangana mu by’umutungo cyagaragaye hagati y’ikigo cya UZURI K&Y n’umushomari witwa Jules Gahizi ku mbuga nkoranyambaga, kigakurura impaka nyuma y’aho buri wese yiyitiriye gukora ubwoko bw’inkweto za sandari.

Ikibazo cyatangiye ubwo Gahizi yashyiraga ifoto y’inkweto za sandari ku rubuga rwa Twitter, maze mu bo yamenyesheje ashyiramo Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, wanaje kuvuga ko ibikorwa bye ari byiza.

Nyuma y’igihe gito ariko, UZURI K&Y yaje kwandika ko ibyakozwe na Gahizi atari ibikorwa bye by’umwimerere, ahubwo byavanwe ku byo UZURI K&Y yari yarakoze mbere.

Bagize bati “ushobora kwigana ibyo dukora ariko gukoresha amafoto amwe [nk’ayo twakoresheje] ni ugusuzugura [abakozi] bagera kuri 80 bakora ubutitsa bagamije gukora, gutunganya no gukwirakwiza [inkweto zikorwa na UZURI K&Y]”.

Bahise kandi banashyiraho ifoto isa neza neza nk’iyo Gahizi yari yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, bigaragara ko yafashwe muri Gicurasi umwaka ushize.

Gahizi we yakomeje gusobanura ibiciro by’inkweto yita ize, ariko ntiyagaruka ku birego bya UZURI K&Y.

Akamanzi yaje kugaruka, avuga ko Urwego ayoboye rugiye guhuza aba bashoramari bombi kugira ngo baganire ku bibazo bafitanye, banabishakire umuti.

Yagize “oya rwose! Mu gihe duteza imbere kandi tugashyigikira ibicuruzwa bishya bya ‘Made in Rwanda’, dukeneye kurinda no kubaha ibikorwa by’abandi. Rero Gahizi Jules, uratekereza iki ku byavuzwe? RDB izabageraho mwese mu cyumweru gitaha mu kurebera hamwe uko twakemura iki kibazo”.

Itegeko rivuga ku mutungo mu by’ubwenge mu Rwanda rigena ko umutungo mu by’ubwenge wandikishwa na nyirawo, ubundi ugakoreshwa n’uwo ari we wese abimusabiye uburenganzira.

Mu 2015, nibwo mu Rwanda hatangiye gahunda ya ‘Made in Rwanda’, igamije kongera umusaruro w’ibyo u Rwanda rukora, bigatanga akazi kenshi kandi bikagabanya ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda ruvana mu muhanga n’ibyo rwoherezayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .