RIB yataye muri yombi umugore wasutse amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana we

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 26 Nzeri 2020 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa 25 Nzeri rwataye muri yombi Nyirahanyurwishaka Alphonsine ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa byateye urupfu; aho yamennye amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana babyaranye w’umwaka umwe n’amezi ane, umwana bikamuviramo urupfu.

Ibi byabereye mu mudugudu w’Urugarama, Akagari ka Gacuriro, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Umwana witabye Imana ngo nyuma yo kumenwaho amazi ashyushye yajyanwe kwa muganga ariko birangira apfuye; na ho umugabo wa Nyirahanyurwishaka we ngo yagize ubushye ariko budakabije, ubu akaba arimo kwivuza.

RIB ivuga ko amakuru yavuye mu iperereza ry’ibanze yagaraje ko intandaro y’ibyabaye ari amakimbirane yo mu rugo yari ari hagati y’umugabo n’umugore.

Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake Nyirahanyurwishaka akekwaho, giteganyijwe mu ngingo ya 121 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; aho mu gika cya yo cya nyuma hateganyijwe ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano cy’igifungo kiba hagati y’imyaka 15 ariko itarengeje 20, naho ihazabu ikaba hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni zirindwi.

Umuvugizi RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abashakanye kwirinda amakimbirane kuko ahanini ariyo ntandaro y’ibyaha byinshi bivamo n’ubwicanyi.

Yagize ati” Amakimbirane nubwo yaba mato, igihe cyose abayagiranye bananiwe kumvikana bajye bitabaza inzego z’ubuyobozi kugira ngo hakumirwe ingaruka zituruka muri ayo makimbirane. Usanga akenshi ingaruka zirenga abayagiranye zikagera kuri sosiyete muri rusange.”

Uregwa ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu karere ka Gasabo mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo dosiye yohererezwe ubushinjacyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .