RRA yahagurukiye abacuruzi banyereza imisoro ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga

Yanditswe na Ishimwe Alain
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyafashe amabaro arenga 500 y’ibitenge by’umugabo ukekwaho kunyereza imisoro no gukora magendu na forode akoresheje amayeri menshi bikaba byarateye inyerezwa ry’imisoro ya leta.

Amakuru IGIHE ifitiye gihamya ni uko ubucuruzi bw’uwo mugabo ukorera mu Mujyi wa Kigali (Quartier Commercial na Matheus) bwanditswe ku bandi bantu bamwe muri bo bahamya ko batari banabizi kandi usanga nta n’ubushobozi bafite bwo gutunga ibigo by’ubucuruzi bibanditsweho.

Byagaragaye ko uwo mugabo yafunguje ibigo umunani bitandukanye bishobora kuba byose ari ibye nubwo ibimwanditsweho ari bibiri gusa Manual Trading Ltd na Imani textile kandi imikorere ye yatangiye mu 2016.

Ibindi bicyekwa ko ari ibye birimo S. Bitenge Trading Company, Kindly New Goods Ltd, Baze Company Ltd, Rondon, Baga Ltd na Printed Company Ltd.

By’umwihariko amakuru agera kuri IGIHE agaragaza ko Rondon Ltd, Baze na Baga biri gukurikiranwaho kunyereza imisoro ndetse no gukora mu buryo bwa magendu aho ibi bigo bisohora amakamyo muri Gasutamo bitishyuye umusoro ugenwa n’amategeko bakoresheje amayeri menshi.

Amwe mu mayeri akoreshwa harimo gufunguza sosiyete nyinshi zikandikwa ku bantu batandukanye, guca ibifungo (seal) gishyirwa ku makamyo ye cyangwa kuyobya uburari ko amakamyo agiye kwambukiranya igihugu kandi mu by’ukuri bayapakurira mu Rwanda.

Nk’uko byagaragaye mu nkuru y’IGIHE iheruka kuri Beatrice Gahongayire uri mu maboko ya RIB, kwandika ibigo by’ubucuruzi ku bandi bantu ni uburyo bumwe abacuruzi bakoresha kugira ngo nihabaho gukurikiranwa ku byaha bakorera muri ubwo bucuruzi be kubiryozwa kuko usanga ugomba kubiryozwa nta bushobozi afite.

Amakuru dufitiye gihamya ni uko umwe mu banditse kuri ibi bigo byavuzwe haruguru ari umukozi wikorera imizigo muri Quartier Commercial naho undi akaba umukozi wo mu rugo

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bugaragaza ko bwafatiriye ikamyo imwe ihetse kontineri ya Rondon Ltd ariko bukaba bwaranafatiriye ibicuruzwa by’uyu mugabo ukekwaho ibyaha byavuzwe haruguru.

Ikirego cy’ibyo akurikiranyweho kigiye gushyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zibikurikirane.

Ubuyobozi bwa RRA bwakurikiraniraga hafi iki kibazo bwaje gusanga Baze Ltd yaratumije ikaninjiza kontineri icyenda z’ibitenge ariko igasorera ebyiri gusa. Baga yinjiza kontineri imwe ntiyanayisorera naho Rondon yinjiza kontineri eshanu ntiyagira n’imwe isorera.

Ubwo twakoraga icukumbura kuri iyi mikorere y’uyu mugabo, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyadutangarije ko kikiri gukurikirana imikorere n’igihombo yaba yarateje Leta ariko gitangaza ko “cyahagurukiye abacuruzi bakora mu buryo butubahiriza amategeko y’imisoro n’amahoro ndetse n’abandi babafasha”.

Hakurikijwe amategeko y’isoresha ndetse n’agenga Gasutamo usanga iyi mikorere y’uyu mugabo iramutse imuhamye yahanwa n’ingingo ya 200 igendanye no kwinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu ihanishwa igifungo kitarenze imyaka itanu cyangwa igihano cy’ihazabu kingana na 50% by’agaciro k’ibicuruzwa byakoreweho icyaha cyangwa ibyo bihano byombi.

Ingingo ya 195 igendanye no kuvanaho ubujeni bwa Gasutamo (seal) ihanishwa igifungo kitarenze imyaka itatu cyangwa igihano cy’ihazabu kitarenze amadolari 2500 cyangwa ibyo bihano byombi icyarimwe.

Icyaha cyo kunyereza umusoro gihanwa n’ingingo ya 86 y’itegeko rigena uburyo bw’isoresha rivuga ku kwandikisha ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya, kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka itanu.

RRA yafashe amabaro arenga 500 y'ibitenge byacuruzwaga n'uyu mugabo
Mu mayeri yakoreshaga ngo harimo no kuvuga ko imodoka zitwaye imizigo ye zitari buyipakururire mu Rwanda
Yari afite ibigo bicuruza ibitege yanditse ku bandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .