Iyi nama irimo kubera mu Rwanda, ije ikurikira iyabaye umwaka ushize yabereye muri Afurika y’Epfo. Ihuje abarenga 300 baturutse muri Afurika no ku yindi migabane y’isi, barimo impuguke ndetse n’abafatanyabikorwa b’Isoko ry’Imari n’Imigabane, abanyamategeko, abanyamabanki, abahagarariye guverinoma zitandukanye, abashoramari mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga n’abandi.
Ayitangiza ku mugaragaro iyo nama y’iminsi ibiri, kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2016, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagaragaje ko kwitabira isoko ry’Imari n’Imigabane bikwiye gutuma habaho guhanga imirimo mishya ubushomeri bukagabanuka.
Ati” Ntidukwiye kwibagirwa ko intego nyamukuru twese dusangiye ari ugufasha ubukungu bw’ibihugu byacu kuzamuka bukabasha kurenga imbogamizi zihari. Intego twese duhuriyeho ni ugukora ibishoboka ba rwiyemezamirimo bacu bakagera ku butunzi bakeneye kugira ngo babashe gutera imbere no guhanga imirimo.”
IGIHE yaganiriye n’Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari muri RSSB, John Bosco Sebabi maze atangaza ko hari byinshi RSSB yiteze, nka kimwe mu bigo byateye inkunga iyi nama ihuriwemo n’abasaga 300 baturutse mu bihugu bisaga 40 byo hirya no hino ku Isi.
Ati” Iyi nama twayishimiye kuko ikigamijwe muri yo ni ukugira ngo duteze imbere isoko ry’Imari n’imigabane mu Rwanda no muri Afurika kandi aho niho dushora imari tukizera ko hazavamo inyungu igaragara.
Yakomeje avuga ko iyi nama ari ingirakamaro kuko imishinga inyuze mu isoko ry’Imari n’imigabane iba yizwe neza bityo inyungu nayo ikaza neza.
Abasuye aho RSSB yamurikiraga ibikorwa byayo beretswe imishinga ishoramo imari haba ku isoko ry’imari n’imigabane,haba mu kubaka inzu zizakemura ikibazo cy’amacumbi hirya no hino mu gihugu n’ibindi.






Mahoro Luqman
TANGA IGITEKEREZO