Rubavu: Abakorerabushake ba Croix Rouge bahuriye mu muganda wo kurwanya ibiza (Amafoto)

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda bifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka wagenewe kugabanya ingaruka z’ibiza batera ibiti 2100 birimo iby’imbuto 100.

Usibye gutera ibi biti, aba bakorerabushake banasize irangi ahagenewe kwambukira abanyamaguru (zebra crossing) ndetse banatanga kandagira ukarabe 100 zizashyirwa ahantu hahurira abantu benshi mu kunoza isuku.

Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri Croix Rouge y’u Rwanda, Pierre Claver Ndimbati, yavuze ko buri mwaka bizihiza umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka z’ibiza bahura n’abakorerabushake bakarebera hamwe ibyo bakoze, bakanakora ibikorwa byo kwirinda ingaruka z’ibiza.

Ati ‘’Ni ibi bikorwa ngarukamwaka, abakorerabushake bakora byo kurwanya ingaruka z’ibiza bagabanya ingaruka biba byarasize bafatanije n’ubuyobozi bwite bwa leta bakigisha abaturage gufunga amabati. Twumvikanye n’ubuyobozi gushyira hamwe n’abakorerabushake n’ubuyobozi bwa leta tukegera abagenerwabikorwa’’

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yashimiye Croix Rouge kuko yabaye hafi abaturage mu biza byatewe n’umugezi wa Sebeya no kuba yarabaye hafi abaturage mu gihe cya COVID-19.

Ati “Uretse ubukangurambaga, Croix Rouge y’u Rwanda idufasha mu bikorwa bitandukanye cyane cyane mu kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2020. Abaturage bacu bangirijwe na Sebeya, Croix Rouge yarahabaye yadufashije kubona ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku mu gihe twari muri Guma mu Rugo kubera COVID-19 ibikorwa tubashimira.”

Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wa Leta mu bikorwa by’ubutabazi, itangaza ko uyu mwaka yatanze amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 210 Frw mu gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza,

Ayo mafaranga yahawe imiryango 2645 yahuye n’ibiza mu Turere twa Gisagara, Ngororero, Rusizi, Nyagatare, Ngoma, Ruhango na Rulindo aho bayohererejwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abaturage bahawe ibiti by’imbuto 100 mu rwego rwo kongera imirire
Batera igiti ku nkengero z'umugezi wa Sebeya
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, atera igiti mu Murenge wa Nyundo wibasiwe n'ibiza byatewe n'umugezi wa Sebeya
Abaturage bahawe ibiti by’imbuto 100 mu rwego rwo kongera imirire
Abakorerabushake ba Croix Rouge basiga irange inzira zagenewe kwambukiranya imihanda ku banyamaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .