Rubavu: Abaturage baburiwe ku kwambutsa magendu ivanwa muri RDC

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 17 Nzeri 2020 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Rusura basabwe kureka kwinjiza magendu banyuza mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko ariyo mvano y’amakimbirane aherutse gutuma umwe muri bo yicwa.

Ubu butumwa babuhawe nyuma y’icyumweru uwitwa Cyiza Jean wari umurinzi w’amahoro yishwe akaswe ijosi n’abinjiza magendu bari bamaze igihe bamuhiga kubera ko yatumaga bafatwa.

Gasirimu Jean Damascène uturiye ikibaya cya Congo, abambutsa magendu banyuramo avuga ko imvano y’ubwicanyi bwakorewe Cyiza Jean ari urumogi.

Ati “Imvano ya byose ni urumogi kuko na nyakwigendera bari bamaze iminsi bamuhigira kuzamwica we na mugenzi we kuko bavugaga ko babateza ibihombo nyuma yo gufata urumogi rwabo rufite agaciro ka miliyoni 9 Frw.’’

Umuyobozi w’Ingabo zikorera mu kibaya ku ruhande rw’Umurenge wa Busasamana, Capt Uzabakiriho Desire, yasabye abaturage kwirinda magendu kubera ingamba zikomeye bafatiwe.

Ati “Ejo bundi moto yari ingonze ihetse amavuta ya mukorogo, buriya bwicanyi bwababaje abantu bose n’Abanye-Congo baradusetse cyane. Ingabo za Congo zambwiye ko mubabangamiye kuko murabavogera. Mudufashije mwareka magendu kuko twafatiye ingamba zikomeye iki kibaya.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Etienne, yanenze abantu baka amafaranga bitwaje ko bafungisha abantu.

Ati “Mbabajwe nuko hari abari kurira mu gahinda bagenda baka abantu amafaranga ngo barabafungisha; umuntu ari kuza akakubwira ngo nutibwiriza umugabo wawe ntazavamo, nutampereza nawe ndagushyirishamo, nyoherereza amafaranga nze gusengerera gitifu na komanda biraza gucamo.’’

Yabwiye abaturage ko hafashwe ingamba zikomeye kuri magendu inyura mu kibaya.

Yakomeje ati “Uyu mupaka hari abantu bawufitemo inyungu, abanyuraga Gisenyi ubu bimukiye hano murabizi hari amamoto asigaye anyura hano yirukanka yikoreye. Ndabasaba ko nababitekerezaga ko mwabireka kuko twafashe ingamba zikomeye ku bufatanye na Polisi n’ingabo ntimuzongera kubona ariya ma moto inaha.’’

Mu ijoror ryo ku wa 8 Nzeri 2020 ahagana saa Moya nibwo Cyiza Jean w’imyaka 38 wari utuye mu Mudugudu wa Munege, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana, yatemwe n’abagizi ba nabi bamukase ijosi ahita apfa.

Nyakwigendera yari umurinzi w’amahoro aho yari ashinzwe umutekano mu mudugudu. Abantu umunani ni bo bafunzwe bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwe.

Ikibaya gihuza u Rwanda na RDC gikunze kunyuzwamo magendu nyinshi cyane
Capt Uzabakiriho Desire ukuriye ingabo zikorera mu kibaya gihuza u Rwanda na RDC ku ruhande rw’Umurenge wa Busasamana yasabye abaturage kwirinda magendu
Uhagarariye Polisi yasabye abaturage kwirinda ibyaha kuko amategeko ahari kandi azubahirizwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Etienne, yabwiye abaturage ko bakwiye gutahiriza umugozi umwe mu rugamba rwo kwirinda magendu
Abaturage bavuze ko hari urugomo rukomeye rukorwa n'abambutsa magendu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .