Rubavu: Bane bafatiwe mu mukwabu wakozwe mu bavunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kamena 2019 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yafashe abagore bane bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ahazwi nko kuri Petite Barrière, bari kuvunjira abantu amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu mukwabu wabaye kuri iki Cyumweru hafashwe Uwineza Jeannette w’imyaka 39 yafatanywe 212,500 Frw na 5000 by’amafaranga ya Congo, Uwimana Félicité w’imyaka 31 afatanwa ibihumbi 158,650 by’amafaranga ya Congo, Zaninka Vestine w’imyaka 32 afatanwa 61550 by’amafaranga ya Congo na Mukandutiye Angelique w’imyaka 38 wafatanywe 374,900 by’amafaranga ya Congo na 232,000 Frw.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira yavuze ko aba bagore bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi wo kurwanya no gukumira abakora umwuga w’ubuvunjayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Nk’uko Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba, ni muri ubwo buryo yakoze umukwabu wo gufata abakora umwuga wo kuvunjira abantu mu buryo butemewe kandi bakabikora ku giciro kinyuranye n’icyo Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yashyizeho.”

Yakomeje avuga ko abo bagore bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukokorera kuri Sitasiyo ya Gisenyi ngo bakurikiranwe ku cyaha bacyekwaho.

CIP Gasasira yavuze ko abakora umwuga w’ubuvunjayi baba abikorera ku giti cyabo, abakorana n’abafite ibiro by’ivunjisha bakora ako kazi mu buryo butazwi, ko nta burenganzira bafite kandi ko bihanwa n’amategeko.

CIP Gasasira yagiriye inama abantu muri rusange kwirinda kujya kuvunjisha kuri bene abo bavunjayi kuko bataba bazwi na Banki nkuru y’igihugu bakaba bashobora no kubahangika bakabaha amiganano.

Yagize ati “N’ubwo hasanzwe hariho amategeko n’amabwiriza agenga ubu bucuruzi, ntibibuza ko hakiboneka abakivunja mu buryo butemewe n’amategeko ahanini bakorana n’ibiro by’ivunjisha nabyo bitemewe cyangwa abantu ku giti cyabo babikora mu buryo bwa magendu. Niyo mpamvu tugira inama ababavunjishaho kubirinda kuko bashobora no kubaha amafaranga atujuje ubuziranenge ahubwo ko bavunjishiriza ahemewe hazwi n’amategeko.”

Aba bagore nibahamwa n’icyaha bazahanwa n’ingingo ya 223 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 200.000 Frw ariko atarenze 3.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza