Rubavu: DASSO yatangiye ibikorwa byo kuzamura imibereho y’abaturage bizamara ukwezi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Abagize Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano, DASSO, mu karere ka Rubavu, batangije ibikorwa bizamara ukwezi, byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ni ibikorwa batangije kuri uyu wa Gatanu mu Murenge wa Nyundo, aho bakoze umuganda wo kubakira inzu umuturage utishoboye witwa Imaniraguha Stephanie, ufite umuryango w’Abana bane. Bazubakirwa inzu yo kubamo, igikoni n’ubwiherero bizatwara miliyoni 2.5 Frw.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Rubavu, Tungane Dieudonné, yavuze ko ibi bikorwa bigamije kuzamura umubano w’abagize DASSO n’abaturage, no kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange.

Ati “Iyi gahunda ni ukongerera icyizere urwego rwa DASSO mu baturage, kuko ahanini benshi baba bazi ko akazi kacu ari ugufata abarenze ku mategeko, no gutanga umuganda mu kubaka igihugu dukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Nyundo, Nangamabwire Leonidas, yashimiye abagize urwego rwa DASSO kubera ubwitange abarugize bagize, asaba uwubakiwe inzu gufatiraho akiteza imbere.

Ati “Nk’uyu mukecuru ntazibagirwa ko urwego rwa DASSO rwagize umutima mwiza wo gufasha abatishoboye, bakishakamo ubushobozi kugirango iyi nzu yubakwe, uyu mukecuru agire aho gutura, ariko na we azashyireho ake afatireho yiteze imbere.”

Ibi bikorwa bizamara ukwezi bizakorerwa mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Rubavu. Biteganijwe ko bizasorezwa mu Murenge wa Mudende, aho imiryango 20 y’abasigajwe inyuma n’amateka izahabwa ibiribwa n’udupfukamunwa, mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Iyo miryango yari yahawe matola n’urwego rwa DASSO umwaka ushize.

Abagize DASSO bubakiye umuryango utishoboye
Iyi nzu izatwara miliyoni 2.5
Umuhuzabikorwa wa Dasso, Tungane Dieudonné, Imaniraguha Stephanie n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyundo, Nangamabwire Leonidas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .