Rubavu: Imiryango 47 yasenyewe n’imvura yahawe amabati

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Imiryango 35 yo mu Murenge wa Cyanzarwe na 12 yo mu Murenge wa Busasamana iheruka gusenyerwa n’imvura ivanze n’umuyaga, yahawe ubufasha bw’amabati 775 yo gusakara inzu zabo.

Aba baturage basenyewe n’imvura yaguye kuwa 22 Nzeri 2020. Nyuma yo guhabwa amabati, bashimiye ubuyobozi ku bufasha bahawe aho ubu bagiye kubona aho barara mu gihe bararaga hanze.

Nizeyimana Jean Pierre wo mu Murenge wa Cyanzarwe yagize ati “Imvura yaraguye irimo umuyaga mwinshi n’uko dutashye dusanga amabati yagiye. Ndashima leta ku bw’inkunga bampaye, ngiye kongera gusana inzu njye ndyama neza, nararaga hanze kandi imbeho iba hano yakwica umuntu.’’

Nyirabatware Marie Gorethe ashima leta ku bufasha yahawe agasaba ko banafashwa mu buhinzi kuko hari imyaka yangijwe n’iriya mvura.

Ati “Ahubwo bazanarebe uko badufasha kuko iriya mvura yangije n’imyaka yacu.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yasabye abaturage kuzirika ibisenge ku buryo imvura niyongera kugwa itazabasenyera.

Ati “Nyuma y’ikibazo bahuye nacyo twarabasuye tubizeza ubufasha bw’amabati, turabasaba rero kuzirika ibisenge bigakomera kuko ntabwo tugomba kubaka ibisenyuka.”

Iyi mvura irimo umuyaga mwinshi yaguye tariki 22 Nzeri 2020, yibasiye cyane Umurenge wa Cyanzarwe aho yasenye inzu 35 z’abaturage n’ibyumba by’amashuri bine, igusha amapoto y’amashanyarazi inafunga umuhanda wa Rwanzekuma.

Imirenge y’Akarere ka Rubavu ihana imbibi n’ikibaya cya Congo n’Ibirunga bya Nyiragongo na Kalisimbi ariyo Bugeshi, Busasamana na Cyanzarwe ikunze guhura n’ikibazo cy’imvura n’umuyaga ukomeye ukunze gusenya inzu.

Visi Meya Ishimwe Pacifique ashyikiriza umuturage wo mu Murenge wa Cyanzarwe amabati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .