Rubavu: Ntibavuga rumwe ku mafaranga yaciwe imirenge ya nyuma muri mituweli

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’Imirenge n’utugari byo mu Karere ka Rubavu ntibavuga rumwe ku mafaranga bivugwa ko baciwe n’ubuyobozi bw’Akarere kubera kuza inyuma mu bijyanye no gutanga ubwisungane mu kwivuza. Bamwe bavuga ko ari ubwitange mu gihe hari amakuru avuga ko ari amande.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mwanzuro wo guca amande imirenge n’utugari byaje inyuma mu gutanga mituweli, wafatiwe mu nama yabaye ku wa 29 Nzeri, ihuza ubuyobozi bw’Akarere n’abakozi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Iyi nama ahanini yarebaga aho imihigo y’umwaka 2020/2021 igeze yeswa, nyuma y’uko bigaragaye ko aka Karere ku rwego rw’igihugu kari ku mwanya wa 26 mu kwitabira gutanga mituweli.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwategetse abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itanu ya nyuma gutanga ibihumbi 50 Frw, abandi bakozi ku murenge bagatanga ibihumbi 30 frw, naho abakozi ku rwego rw’akagari bagatanga ibihumbi 20 Frw kuri buri wese.

Imirenge irebwa n’iki cyemezo ni uwa Rugerero, Nyamyumba, Rubavu na Nyundo. Ayo mafaranga agomba kuba yishyuwe bitarenze kuri uyu wa 1 Ukwakira, akazifashihwa mu kwishyurira abaturage mituweli kugirango imibare izamuke.

Aya mafaranga ntavugwaho rumwe

Nubwo aya mafaranga bivugwa ko bayaciwe kubera kuza inyuma mu gutanga mituweli, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yayaciwe bavuga ko ari ubwitange ndetse bamwe bakemeza ko ari gahunda basanganywe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Tuyisenge Annonciata yavuze ko mu murenge we ari gahunda basanganywe, byakabaye biba ikibazo ku basanzwe batabikora.

Ati "Bisanzwe bikorwa kubwira abakozi bacu tugacyemura ikibazo, nkanjye ab’iwanjye bari barafashe icyemezo mbere nubwo ubuyobozi bwabivuze bamwe twari twaratangiye kubyemeranyaho n’abakozi, ko dufite abaturage badashoboye kwiyishyurira mituweli, ku bw’ibyo tukaba tugomba gushaka uko twishyurira bamwe muri bo, ni ikibazo ku babonye ko byababereye itegeko ariko abari barafashe umwanzuro si ikibazo.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin nawe yungamo ko icyemezo cyafashwe kitamubangamiye, ahubwo ari ukumwibutsa inshingano ze.

Ati "Iyo icyemezo runaka gifashwe ntabwo abantu bakira ibintu kimwe kandi ibyemezo leta ifata biba biri mu nyungu z’abaturage ariko uko tubyakira nkanjye n’abo nyobora ntabwo twagifashe nk’icyemezo kibi kitubangamiye, ahubwo byabaye nko kutwibutsa inshingano zacu kuko n’ubundi biragayitse kubona nahamagara umuturage nyobora ngo niyitange njyewe ubwanjye ntacyo nigeze nkora.’’

Akomeza avuga ko nubundi byari biri muri gahunda zabo mu kwishakamo ibisubizo nk’abanyarwanda.

Ati "Tugomba kwishakamo ibisubizo nk’abanyarwanda ubwo rero ababitegetswe nibo babyivugira ku giti cyabo ariko twebwe si itegeko n’ubundi byari muri gahunda yacu, ahubwo twebwe twiyemeje no gutanga ni ayo abantu bita itegeko’’.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, akoresheje ubutumwa bugufi yahakaniye IGIHE iby’aya mande, avuga ko ari ibihuha.

Nubwo nta muyobozi werura ngo avuge ko gutanga aya mafaranga babitegetswe umwe mu bayobozi b’Umurenge wo muri Rubavu yumvikanye agira ati “ubu bakubwiriza kugira ngo uyobore neza utazirukanwa, ntuzi neza ko uwananiwe yirukanwa se?” abajijwe niba kubibategeka baragiriwe neza yagize ati “ cyane ahubwo ari njyewe ntacyo nakwirirwa mbabwira.”

Amakuru yizewe ni uko nyuma yo kubona ko iki cyemezo cyateje umwuka mubi, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagikuyeho, kuri ubu imirenge ikaba yasabwe kuyatanga bivuye mu bushake bwayo.

Ku itariki ya 11 Nzeri imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize yagaragazaga ko ubwitabire mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza 20202-2021 ku rwego rw’Igihugu bwari bugeze ku kigero cya 76,7%, aho mu turere twazaga imbere harimo Gisagara, Gakenke, Nyaruguru, Nyamagabe na Kirehe.

Ni mu gihe uwo munsi uturere twa nyuma twari tuyobowe na Kicukiro, Rutsiro, Nyarugenge, Gasabo na Rubavu.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu buhakana ko hari amafaranga yaciwe imirenge yako kubera kuza inyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .