Rubavu: Umugore yafatanywe inoti z’ijana 37 z’amadolari y’amahimbano

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Nzeri 2020 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi yataye muri yombi umugore w’imyaka 26 afite inoti z’ijana 37 z’amadorali y’Amerika y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bamwe mu baturage bari bazi uyu mugore nibo batanze amakuru ko afite ayo madorali.

Ati “Bamubonanye ayo madolari y’amahimbano. Bamaze kuyamubonana bahise batanga amakuru kuri Polisi arafatwa.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko uyu mugore amaze gufatwa yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa ndetse bashobora kuba aribo bafite akamashini gakora ayo madolari.

Ati “Usibye ziriya noti 37 z’ijana yafatanwe, yari anafite impapuro 44 bifashisha bahimba ariya madorali. Yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa, baracyarimo gushakishwa.”

Yanze gutangaza igihe bamaze mu bikorwa byo kwigana amadorali ndetse niba nta yandi mafaranga bigana. Yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Uyu mugore yafashwe nyuma y'amakuru yatanzwe n'abaturage

Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .